Uwa mbere azahembwa miliyoni 4Frw! Bahati Makaca yatangije irushanwa rizagaragaza impano nshya
Umuhanzi Bahati Makaca wamenyekanye muri Just Family yatangije irushanwa rya Rwanda Next Super Star rigamije kuvumbura impano nshya mu muziki no kuziteza imbere.
Iri rushanwa rizajya riba ngaruka mwaka, ryateguwe na Bahati Makaca binyuze muri kompanyi ya Inside Rwanda.
Bahati Makaca watekereje umushinga w’iri rushanwa akanawushyira mu bikorwa, yavuze ko Rwanda Next Super Star ari gahunda yo kuvumbura impano nshya mu muziki no kuziteza imbere.
Ati "Ni gahunda igamije kuvumbura, guteza imbere no gushyira ahagaragara impano nshya mu muziki nyarwanda."
"Iyi gahunda yashyizweho hagamijwe guha urubuga abantu bafite impano yo kuririmba kugira ngo babashe kuzigaragaza imbere y’abahanga mu muziki, abanyamakuru ndetse n’abakunzi b’umuziki."
Yakomeje kandi avuga ko batagamije kureba uwatsinze gusa ahubwo ni no gukurikirana bakamenya aho bagiye nyuma y’irushanwa.
Ati "Ntabwo tugamije kumenya ngo uwa mbere ni inde? Ahubwo ni ukureba ko twakoze amarushanwa hakabaho aba mbere benshi bagiye he? Ntabwo ari ukuza ngo utware irushanwa uhite uburirwa irengero."
Bahati avuga ko hari andi marushanwa yabaye nk’aya ariko ntibirangire neza, gusa akaba yifuza ko iri rushanwa ry’aba irerero ry’umuziki Nyarwanda.
Ati "Si irushanwa rya mbere ribaye mu muziki nyarwanda, ariko turashaka kureba niba Rwanda Next Super Star riba irerero (academy) ry’umuziki Nyarwanda."
Ku ikubitiro ku icyiciro cya mbere hiyandikishije abahanzi ijana na mirongo ine (140).
Ati "Ni igitekerezo cyaje muri Nyakanga 2026 nibwo haje igitekerezo turicara, tukigaho neza maze binyuze kuri website ya Rwanda Next Super Star abantu 140 bariyandikisha"
Tariki ya 13 Kanama 2026 habaye Pre-selection, aho haje n’abatariyandishije maze hakurwamo 50 beza aba ari bo binjira mu irushanwa nyirizina.
Hakurikiyeho gusobanurirwa amategeko n’amabwiriza agenga iri rushanwa maze bahita banasinya amasezerano.
Gusa ntabwo bose gasinye. Ati "Ntabwo bose basinye, hari abatubwiye ngo biratugoye mureke tuzaze ubutaha, abasinye amasezerano ni 45."
Amatora kuri aba bahanzi azatangira tariki ya 2 Nzeri 2026 arangire tariki ya 10 Ukwakira 2026, akaba aya majwi mu gutora akazagira 40% mu kugena utsinda.
Ubushobozi bw’ijwi (vocal ability) bufite 30% , uko yitwaye ku rubyiniro (stage management) bifite 10%, guhanga udushya n’ikinyabupfura (creativity&Discipline) bifite 10% na Song Interpretation ifite 10%.
Tariki ya 11 Ukwakira 2026 hazatangira ibitaramo hashakwamo abafite impano kurusha abandi aho hazaba ibitaramo 4 noneho banyura imbere y’akanama nkemurampaka kagizwe na Bahati Makaca, Tonzi, Izo Pro na Mico The Best.
Ibitaramo bitatatu bya mbere buri gitaramo kizajya gisezerera abantu 10 maze icya kane gisezerere 5.
Hazaba hasigayemo 10 bazahita bajya no mu mwiherero (boot camp) bahabwe band izajya ibafasha kuririmba mu buryo bwa live mu bitaramo bine bazakora hashakwamo utsinda.
Bitandukanye no mu bitaramo byo mu ijonjora aho umuntu azajya aririmba indirimbo imwe, iki cyiciro bazajya baririmba indirimbo 2. Igitaramo cya mbere kizasezerera 3, icya kabiri gisezerere 3, icya gatatu kizasezerera 2 ariko noneho abo babiri bongere baririmbe hashakwamo umwe usanga babiri bari basigayemo bajye finali.
Igitaramo gisoza kizaba tariki ya 13 Ukuboza 2026 aho uwa mbere azahembwa miliyoni 4 Frw azahita ahabwa amasezerano yo kurebererwa inyungu na Kompanyi imwe izatangazwa, uwa kabiri ahabwe miliyoni 2 Frw uwa gatatu ahabwe miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Ibitekerezo