VIDEO: Dj Marnaud yemeye ko yateresweho n’umutinganyi ariko ntiyabijyamo
Dj Marnaud ubifatanya no kuririmba amaze iminsi ataramiweho ku mbuga nkoranyambaga n’abamushinja ubutinganyi, yabihakanye agaramye avuga ko ari impuha.
Ubusanzwe yitwa Mugisha Gatera Arnaud, ari mu ba mbere bakunzwe mu Rwanda mu kuvanga imiziki we n’itsinda abarizwamo rya Dream Team DJs ahuriyemo na DJ Toxxyk, DJ Miller, DJ Marnaud na DJ Jullz.
Mu cyumweru gishize yaravuzwe mu buryo bukomeye, n’abatari bamuzi bahise batangira kumushakisha ngo bamumenye nyabyo. Yavuzwe cyane ubwo yashyirwaga mu gatebo k’abagabo baryamana bahuje ibitsina bakabibyaza amafaranga.
Abazamuye iyi nkuru bahamije ko bafite ibimenyetso bihamya ko iyo Dj Marnaud yagiye hanze y’igihugu aba yagiye gusura abagabo b’abaherwe akaryamana na bo ubundi bakamuha ifaranga.
Ibi yabiteye utwatsi avuga ko “Uwabivuze ashobora kuba afite ikibazo mu mutwe…”
Mu kiganiro cyihariye n’ikinyamakuru Isimbi.rw, Marnaud yavuze ko ubu ahugiye ku mishinga ye bwite n’ibitaramo bikomeye yitegura nk’icyo yatumiwemo mu Bubuligi kizaba ku wa 9 Werurwe 2019, kuri Birmingham Palace i Bruxelles mu Bubiligi.
Uwabivuze afite uburwayi…
Dj Marnaud ati “Sinajya gusobanura byinshi, n’abo babivugaho nkeka ko baba batatekereje kabiri. Kuri Instagram hariho videos, hari n’amafoto, ababivuze ubanza baba bashaka ko bavugwa.”
Yongeraho ati “Byavuye ku muntu umwe, uwo muntu nkeka ko afite n’ibibazo mu mutwe. Yatangiye no gusebya u Rwanda, ibaze yatangiye kuzanamo Eddy Kenzo, ni umuhanzi ukomeye muri Afurika y’Uburasirazuba, twabifashe nko gusebanya, ari gukora ibintu bibi cyane.”
Yahamije ko ibikorwa bikomeye amaze kugeraho birimo akabari yashinze ku Kimihurura ka Marnaud’s Bar, imodoka nziza agendamo, inzu atuyemo n’ibindi, ngo abikesha umuziki.
Ati “Ndabyumva, iterambere mfite narariharaniye, byantwaye umwanya mwinshi, hari ibyo nigomwe, hari ibiraka by’amafaranga. Ni ibyo nikoreye, abavuga ko byavuye ahandi bafite impamvu na bo.”
Yongeyeho ko yabigezeho abifashijwemo n’Imana hamwe no gukora cyane.
Ati “Icya mbere ni umugisha w’Imana, icya kabiri nkeka ko ari ko biba byararemwe ngo bigende uko. Niba wararemwe ngo uzakundwe, niko bigenda, niba bitarakunze nta kundi. Biba ari igeno ry’Imana…”
Ikiganiro kirambuye na Dj Marnaud ushinjwa ubutinganyi
Marnaud nta mukunzi afite. Ngo yanze kumushaka kuko nta mwamya uhagije yamubonera.
Ati “Nta mukunzi mfite. Abakobwa bashobora kuba benshi bagukunda, ariko mbere y’uko muhitamo ngomba kubanza kumwiyumvamo, ikindi kandi ntabwo wafata umukunzi udafite umwanya wo kumwitaho. Nk’ubu mba mfite byinshi, hari ako kabari, ibyo kuvanga indirimbo, gukora umuziki n’ibindi.”
Guteretwa n’umutinganyi…
Ati “Nkeka ko nta muntu bitabaho, ntabwo ari uguteretwa ngo agufate neza, ni kwa kundi ashobora kuza ukabona ukuntu ari kukuganiriza […] Barahari banganirije, ndakeka nta muntu bataganirije kereka utarahuye na we.”
Nava mu Bubiligi ateganya kuzahita ajya gukorera ibitaramo mu bihugu bitatu akazavayo ahita ategura ikindi gikomeye mu Rwanda.
Ati “Ngiye kujya mu Burayi, nimvayo nzajya mu bindi bihugu, ndakeka birenga bitatu, nimvayo hari igitaramo gihambaye nzakora mu Rwanda.”

Ibitekerezo