Imyidagaduro

VIDEO: Menya Batamuriza wogeye muri Musekeweya uhuje isano y’amaraso na Bushombe

VIDEO: Menya Batamuriza wogeye muri Musekeweya uhuje isano y’amaraso na Bushombe

Batamuriza, ni izina rikuze mu matwi y’abumva ikinamico mu Rwanda, ryogeye cyane muri Musekeweya rirakundwakazwa kubera urukundo rwe na Shema bakinana.

Ubusanzwe yitwa Monique Uwingabiye, afite imyaka 43. Ni umubyeyi ufite umwana umwe w’umuhungu[w’imyaka 16] ariko ntabana n’umugabo.

Mu buzima busanzwe ni umurezi mu ishuri rya Sunrise High School mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda. Abanyeshuri be bari mu bafana b’imena bakunda ‘Batamuriza muri Musekeweya’, by’akarusho bamwita ‘Teacher Batamu’ nk’akabyiniriro bamuhaye kubera ikinamico.

Yatangiranye na Musekeweya muri Gicurasi 2004 nyuma gato yo kurangiza amashuri yisumbuye. Ni umwe mu bakinnyi babonye amanota meza ubwo umushinga “La Benevolencija” utegura iyi kinamico watoranyaga abazakina.

Batamuriza avuga ko mu myaka 14 amaze akina Musekeweya byamwabatse mu buryo bukomeye ndetse by’umwihariko akaba akorwa ku mutima n’uko ubutumwa akina bugamije kubaka amahoro no gukumira amakimbirane bufasha benshi.

Bifite imizi mu muryango…

Yabwiye ISIMBI ko impano ye mu gukina ikinamico yayikomoye kuri nyina wahoze yandika amakinamico akanayatoza. Batamuriza yatangiye avuga imivugo mu mashuri akabifatanya no gukina ikinamico ariko byaje kurangira kimwe gitsikamiye ikindi yiyegurira gukina cyane.

Ati “Ni ibintu biba biri mu maraso, ni ibintu navukanye, ni ibintu Imana yampaye. Nabitangiye nkiri muto cyane, mama yari afite troup, twabanje kuba mu yitwa Imitavu nyuma tujya mu yitwa Umwangange. Njye natangiriye mu byo kuvuga imivugo mu mashuri yisumbuye muri College APAPE i Gikondo.”

Yakinnye mu ikinamico Urunana amezi abiri ya mbere igitangira nyuma afata umwa nzuro wo kuyivamo. Ati “Kubera ko narimo ndangize amashuri yisumbuye, nabonye bishobora gutuma ntsindwa ndabihagarika nkomeza amashuri…”

Batamuriza yasoje amashuri yisumbuye mu 2000, hanyuma yinjira muri Musekeweya mu 2004 ari nabwo yatangiye kumvikana kuri radio.

Umunsi wa mbere yiyumva kuri Radio ngo yatunguwe n’ijwi rye. Yari umukobwa munini cyane ariko wumvikana mu kajwi gato, ati “Numvise ari akajwi k’umwana muto cyane w’umukobwa. Nari munini icyo gihe ariko nkumva akajwi ni gato, ntabwo washoboraga kubigereranya.”

Batamuriza mu mitima ya benshi…

Mu baturanyi aho akomoka mu Gatsata bagitangira kumwumva muri Musekeweya bahise bibagirwa amazina umuryango wamuhaye bafata ‘Batamuriza’. Ni naryo zina azwiho ku ishuri, haba mu barezi bagenzi be no mu banyeshuri be.

Ati “Abantu ntibakinyita amazina yanjye, abanyeshuri banjye nabo banyita ‘Teacher’ Batamu, ubwo nabimenyereye gutyo.”

Abanyeshuri be bishimira ko bafite umwarimu w’icyamamare, abo bakorana na bo bamufata nk’umuntu ufite izina rinini mu gihugu kandi ufite akamaro gakomeye ku muryango.

Yagize ati “Nabo bishimira ko bakorana n’umuntu ushobora kubafasha mu buzima busanzwe, hari abagira ibibazo bakanyiyambaza nkabafasha.”

Izina ‘Teacher Batamu’ yabanje kuryanga ndetse ntiyaryakiraga iyo hari uwarimuhamagaraga mu kigo gusa ubu yararyemeye, ryarafashe. Iyo hagize umwita ‘Monique’ na we ngo ntahita yumva ko ari we. Ati “Mbere ntabwo nabyemeraga ariko ubu narabyemeye.”

Yongeyeho ati “Ibi bituma mbana n’abanyeshuri banjye tukumvikana neza nta kibazo. Icyo bambwira nyuma y’uko banyumva mu ikinamico bambwira ko urukundo rwanyishe[araseka]. Bakurikije uko banyumva nkina, bakumva n’ibyo ababyeyi babo bamvugaho, bumva mfite urukundo rwinshi.”

Mu butumwa ahabwa n’abamwumva akina, bakunda kumubwira ko bumva ijwi rye rifite imbaraga zo gukurura abagabo abandi bakamubwira ko ryumvikanamo ubutesi. Ati “Ndi imfura, sinigeze nteta…”

Isano y’amaraso na Bushombe…

Mu muryango akomokamo, hari abandi bakinnyi benshi bazwi mu ikinamico by’umwihariko Bushombe na we wamamaye i Nyarurembo mu Runana.

Ati “Hari ba Bushombe. Ni mubyara wanjye. Hari uwakinaga kera yitwa Gafotozi ni musaza wanjye, ba Hishamunda na Bapfakurera na we ni musaza wanjye. Ni benshi babikora. Ni ibintu dukomora mu muryango, Mama yari umwanditsi w’amakinamico akanayatoza, ni ibintu dukura mu muryango.”

Kuba izina rye rimaze kogera mu Rwanda ndetse rikaba rifasha benshi mu bumva Musekeweya, abibonamo ubutunzi bukomeye ndetse na we ubwe biramwubaka mu buzima busanzwe.

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BATAMURIZA

Ati “Ni ikintu kinini cyane, kumva ko ufite akamaro ku muryango nkomokamo nk’u Rwanda bisobanuye byinshi cyane kuri njyewe […] Biranyubaka. Ibi bituma nanjye nitwararika mu muryango nkamenya uko nitwara ku buryo ntatandukana n’ubutumwa ntanga.”

Yongeraho ati “Ibyo nakinnye mu myaka yose maze, ni ukugira imico myiza. Ni naryo somo ngenderaho, ibyo nkina byantoje kugira imico myiza no kwitwara neza kugira ngo abandi banyigireho.”

Mu bakinnyi ba Musekeweya, aryoherwa cyane no gukinana na Shema. Mu bandi bakinnyi ngo yumva aryohewe cyane iyo umuryango we[Shema na Umuhuza umwana wabo] bakinanye na Gasore na Chantal kuko bari mu murongo umwe mu butumwa.

Monique Uwingabiye yubatse izina nka Batamuriza muri Musekeweya
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Nzabinda Eric
    Ku wa 5-08-2023

    Nkunda shemakukwatangurugerorwizakubagabo.batamurizanawenakomerezaho.ndirusizi:butare

  • Kwizera Eric
    Ku wa 6-02-2022

    Uwamenye batamuriza we nzinezako amukunda

  • Tuyisenge Adrian
    Ku wa 18-11-2021

    Batamurizaturamukunda Aratwigisha Nituyisenge Adrian Irurindo

  • Nsengiyumva jean
    Ku wa 31-03-2021

    Sawa sawa

  • Simbizi Cyprien
    Ku wa 28-11-2019

    abobantu baradushimisha cyane turabashima

  • KUBWIMANA
    Ku wa 12-09-2019

    Andika Igitekerezo Hano MURAHONEZA ACYINYI BACYINA NEZA MUGAHINDURA IMITIMA YACU IKINJIRAMO AMAZI YUBUGINGO

IZASOMWE CYANE

To Top