VIDEO: Nkusi Arthur yahishuye imigambi afite no ku bamushinje gutuka Mwiseneza Josiane
Nkusi Arthur aherutse gukora igitaramo cyihariye cy’urwenya, cyakurikiwe n’inkundura ya bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bamwibasiye bamushinja gutuka Mwiseneza Josiane.
Igitaramo cy’urwenya Nkusi Arthur yakoze yacyise ‘Shit Happens’, cyabaye ku itariki ya 6 Mutarama 2019. Yafatanyije na Alex Muhangi umwe mu bakomeye mu karere mu gusetsa.
Iki gitaramo cyari cyihariye ugereranyije n’ibindi bisekeje yakoze hambere, abinjiye ni abiyandikishije kuri internet n’abatumirwa gusa. Ntibyari byemewe gufata amafoto cyangwa amashusho kuko Arthur Nation[Nkusi Arthur abarizwamo]ifite intego yo kujya icuruza ibi bitaramo kuri internet.
Mu kiganiro cyihariye n’ikinyamakuru Isimbi.rw, Nkusi Arthur yavuze ko muri kompanyi Arthur Nation bafite uburyo bushya batangije bwo gusakaza amashusho y’ibitaramo by’urwenya bakabibyaza amafaranga.
Yagize ati “Ubu nta bintu by’ubuntu bya Arthur Nation abantu bazongera kubona, ni ukvuga ngo niba utaje muri sale uzabibona online kandi nabwo wishyuye. Igihe ngezemo, ntabwo nkiri kuri rwa rwego rwo kubaka izina, ugerayo ugasanga nta kintu kiriyo, ugasanga umwana aracyatega moto kandi bamwita umusitari.”
Yongeraho ati “Ubu twashyizeho ubwo buryo, umunyarwenya akaza mu kazi akabona itike ndetse bikamuha amafaranga yo kubaho neza […] Muri uyu mwaka uzajya kurangira abantu bayizi, abakunzi bacu ni abakoresha internet, ababa muri diaspora ndetse n’abanyamahanga.”
Ibizajya bicuruzwa kuri internet harimo Tembagara izajya ikorerwa mu bice binyuranye by’igihugu, Seka Fest, ibitaramo byihariye bya Arthur, ibya Alex Muhangi, Salvador bo muri Uganda; Churchill muri Kenya n’abandi.
Abamushinja gutuka Josiane…
Mu gitaramo aheruka gukora, Nkusi Arthur yakurikijwe ibitutsi n’abakoresha Instagram bamushinja ko yibasiye Mwiseneza Josiane umwe mu bakobwa bavugwa bidasanzwe muri Miss Rwanda.
Nkusi Arthur avuga ko urwenya rwatewe na mugenzi we Alex Muhangi hanyuma itangazamakuru rimwibeshyaho rivuga ko ari we wabivuze. Icyo gihe Alex Muhangi yasekeje abantu avuga ko ‘muri Uganda barenze ibyo kureba uburanga mu irushanwa Nyampinga w’Igihugu ahubwo ko bareba umutima w’umukobwa’ ari nabwo yakomeje kuri Josiane.
IKIGANIRO KIRAMBUYE NA NKUSI ARTHUR
Arthur na we yakomoje kuri Mwiseneza. Mu buryo bwo gusetsa yashimangiraga ko filime ‘Wakanda’ ikiniwe mu Rwanda, Mwiseneza Josiane yahita aba umukinnyi ubikwiye.
Ntiyumva impamvu hari abamwutse inabi.
Yagize ati “Hari abo nabonye babyakiriye nabi, ariko ndakeka ari urukundo bafitiye Josiane. Icya mbere ruriya rwenya si njyewe waruvuze […] Ikibazo nabonye, ntabwo ari uko navuze Josiane, icyo namuvuzeho nemera ni uko navuze ko iyaba mu Rwanda hakinirwaga Wakanda, Josiane yaba umukinnyi nyawe. Kuko no ku mbuga nkoranyambaga abantu baravugaga ngo uyu ni we Lupita wacu.”
Yongeraho ati “Ku bwanjye, ntabwo mbibonamo ko natutse Josiane, na we ubwe nabimubwira. Uwo munsi babyanditse ni nabwo twagiranye ikiganiro na Sandrine kuri Radio mvuga ko Josiane akwiye kuba ari muri iri rushanwa, bantutse ngo nanga Josiane rero byarantunguye.”
Ku ruhande rwe, Arthur avuga ko nta kibi yavuze kuri Mwiseneza ndetse ngo ari mu ba mbere bavuze ko uyu mukobwa yari akwiriye guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.

Ibitekerezo
Nduwimana
Ku wa 31-03-2022Kwel Mwebwe Abanyamakur Ba Kiss Muri Abna Beza Gusa Murakwiye Kuza Muduha Nutuzik Twakera Apana Utwubu Utwubu Vyibura Mudushramwo Mugtond Hama Guhera 8 Muce Mushramw Itwaker Ok Murakoz