VIDEO: Safi yavuze ibyo gusura umugore we, inzigo n’urugo rwa Humble Jizzo
Iteranamagambo no kurebana nabi byongeye kuzamuka hagati ya Safi Madiba na Humble Jizzo witegura kurushinga kuri uyu wa Gatandatu tariki tariki ya 24 Ugushyingo 2018.
Safi akora ubukwe umwaka ushize, Humble Jizzo ari mu basore bari bamugaragiye. Ubukwe burangiye Safi yavuye muri Urban Boyz ndetse havuka umwuka mubi hagati yabo. Kuri Nizzo ho byari ikirenga kuko yahejwe muri ubu bukwe.
Ubu, Humble Jizzo na we yanze gutumira Safi kuko ngo “ikibazo mfite ni uko yavuze ko tutigeze tuba inshuti, ko atigeze aba inshuti yanjye!” Safi na we ati “Humble Jizzo arambeshyera sinabivuze.”
Mu kiganiro na ISIMBI, Safi Madiba yavuze ko gutaha ubukwe bwa Humble Jizzo cyangwa ntabugaragaremo, yumva ntacyo azahomba ndetse nta kizabubuza gutaha.
Inzira hagati yabo imaze umwaka ifunze
Ati “Umuntu utari inshuti yawe ntabwo wamufata ngo akwambarire […] Icyo nkeka ni uko tumaze icyo gihe cyose tutavugana, burya iyo umuntu mutavugana ntabwo muba muri inshuti.”
Safi Madiba yahishuye ko aheruka kuvugana na Humble Jizzo mu Ukwakira 2017 basezeranaho muri Urban Boyz. Kuva icyo gihe kugeza ubu nta n’umwe urahamagara undi ngo amubaze amakuru.
Gusa, ngo nta rwango rudasanzwe hagati yabo. Ati “Icyapfuye ni business, mu buzima busanzwe ntacyo mpfa na Humble, ntacyo napfa na Nizzo.”
Yongeraho ati “Ubukwe bugomba kuba. Kuba najya mu bukwe bwe cyangwa sinjyeyo bugomba kuba. Byaba ikibazo ari njye ugomba kuzabasezeranya. Uzamusezeranya arahari, abazamwambarira barahari, umugore aramufite, ubukwe buzaba rero.”
Safi n’umugore we imbere y’Imana…
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Safi Madiba yari yatangaje ko ateganya gusezerana imbere y’Imana mu 2019.
Ubu yahinduye imvugo. Yemeza ko “Urugendo natangiye ntabwo rworoshye, natangiriye kuri zeru. Ni urugamba rutoroshye, hari igihe ubitangira uvuga ngo biroroshye ariko wageramo ugasanga bikomeye. Turacyari muri 2018, ariko nizeye ko ningera muri 2019 ibintu bizagenda neza kurushaho.”
Yashimangiye ko gusezerana mu rusengero bizaba mu buryo butunguranye nk’uko ibye na Judithe Niyonizera byamenyekanye mu buryo bwatunguye benshi.
Ati “Ubuzima ntabwo ari formule. Ubuzima bugenda uko mubyumva wowe n’umukunzi wawe bitewe n’ibyo murimo. Imihango nakoze mbere nabwo ntabwo nari narabibwiye abantu mbere, ntabwo namaze umwaka mbibwira abantu. Igihe cyarageze ndabikora, ubu nabwo igihe nikigera nzabikora.”
REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SAFI MADIBA
Abajijwe niba noneho asigaye abana na Judithe mu nzu, yasubije ati “Ni umugore wanjye n’amategeko anyemerera ibintu byose. Ubu nta muntu ushobora kuza ngo avuge ngo ntabwo mwabirangije ngo aramujyanye, oya! Ikindi kandi, amategeko ava ku Mana. Rero, mu mategeko ya hano, ni umugore wanjye. Indi mihango rero nayo izaza.”
‘Nta kinshishikaje muri Canada’
Yavuze ko nta gahunda ya vuba afite yo kujya muri Canada gusura umugore we kuko “Nta Visit Canada ihari. Ngiye kumusura muri Canada, naba ngiye gusura Canada. Nubwo najya kumusura ntabwo ari uyu mwaka. Ntabwo nshishikajwe no kujya kureba Canada, amahanga narayagenze ku buryo nta kintu kishishikajeyo.”
Yahakanye amakuru yavuzwe ko yigeze gushaka kujya muri Canada akabura ibyangombwa by’inzira kubera ibibazo byigeze kuvuka hagati y’umugore we n’Umunya-Canada wavugaga ko bakundanye bikarangira amucucuye.
Ati “Ibyo ntabwo byabaye. Ntabwo nagize ikibazo cy’ibyangombwa, mfite passport icyeye inyemerera kujya ahantu henshi cyane. Icyo kibazo cy’ibyangombwa rero ntabwo cyabayeho.”
Mu muziki, Safi Madiba afite indirimbo nshya yakoranye na Harmonize, igomba gusohoka bitarenze iki Cyumweru.

Ibitekerezo
Amakuru Mashashay Uburundi
Ku wa 20-12-2018Amakuru Mashasha Yuburundi
Tuyishime dieudonne
Ku wa 1-12-2018Safi
ari mukuri