VIDEO: Twasuye Mwiseneza Josiane wavugishije benshi muri Miss Rwanda 2019
Mwiseneza Josiane, izina ryongereye ubushyuhe mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda, ryavuzwe inshuro zitabarika kuva yatangira guhatana kugeza uyu munsi.
Mwiseneza avuga ko ari inzozi yagize akirangiza ayisumbuye mu 2017. Afata umwanzuro wo kujya guhatana yabiganirije nyina gusa, yirinze kugira undi abibwira mu muryango we yirinda ko hashoboraga kubonekamo umuca intege.
Mu ijonjora ryabereye i Rubavu ku itariki ya 16 Ukuboza 2018, Mwiseneza yaratunguranye aboneka mu bakobwa bemerewe kuzaserukira Intara y’Uburengerazuba.
Iyi nkuru yatunguye benshi mu gihugu no hanze ariko byari akarusho iwabo mu cyaro aho avuka mu Mdugudu wa Ndengwa, Akagari ka Kibirizi mu Murenge wa Rubengera ho mu Karere ka Karongi.
Mwiseneza yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko abo ku ivuko bakimenya ko yinjiye mu bahatanira Miss Rwanda ndetse akaba yanabaye ikimenyabose, ngo “baratunguwe, abandi birukanka baza iwacu kureba”.
Yongeyeho ati “Ubundi naratashye nta muntu wigeze ambona, bo babibonye nyuma kuri televiziyo kuko ntabwo bakoresha imbuga nkoranyambaga, baje birukanka bazi ko ntahari, bumvaga ko biri gucaho ako kanya, barahansanze […] wabonaga batunguwe, ukabona ni igitangaza.”
Ubu, Mwiseneza yavuye mu cyaro i Karongi aza kubana na musaza we mu Murenge wa Runda ahitwa i Gihara kugira ngo bizamworohere gukurikirana ibindi bice bisigaye by’irushanwa ndetse yitoze ari hafi y’umujyi.
Yagize ati “Naje gutura i Gihara ni uko hegereye Umujyi wa Kigali, kandi kugira ngo ndusheho kwitegura neza amarushanwa akurikiyeho binsaba kuba ndi hafi ya Kigali kugira ngo nitegure neza ibyiciro bikurikiyeho. Niyo mpamvu naje gutura hano.”
Yavuze ko akigera mu irushanwa yabanje kugira akangononwa no kutishima kubera uburyo itangazamakuru ryamwuzuriranyeho ndetse rikamuhata ibibazo ryibaza ku mpamvu yatumye agenda n’amaguru.
Josiane ati “Akantu ko kutishima byabaye bikiba, ntarava mu irushanwa, ariko aho mviriyemo naje kubisesengura nsanga uko biri kose ari byiza ngomba kubibyaza umusaruro.”
Yemeza ko ibitekerezo bya bamwe bagiye bamuca intege atigeze abiha agaciro, icyo areba cyane ni abamushyigikiye ubundi agakomeza kwitoza cyane kugira ngo azatoranywe mu bakobwa 20 bazakora umwiherero muri hoteli La Palisse Nyamata.
Ati “Ibitekerezo binca intege narabibonye ariko bitewe n’uburyo ariwo mubare muto, umwanya nywuha ba bandi banshyigikiye kurusha abanca intege.”
TWASUYE JOSIANE MWISENEZA AHO ATUYE:
Mwiseneza avuga ko intego isumba izina afite ari uko agomba kuzatsinda akaba Miss Rwanda 2019 ikamba rigataha mu gice cy’icyaro kuko ngo abakobwa b’i Kigali barihawe kenshi.
Ati “Intego yanjye ubu ni ugutwara ikamba rikazataha iwacu i Karongi kuko inshuro ryatashye i Kigali zirahagije.”
Mwiseneza avuga ko yaje kuba i Gihara aho abana na mukuru we Dushimimana Olive ari na we ucunga inyungu ze ndetse akamufasha kwitegura neza kugira ngo azatsinze ibyiciro bikurikiyeho.

Ibitekerezo
Niyitegeka emmy
Ku wa 25-06-2019Komerezaho mwana wiwacu.
ndahayo jean bosco
Ku wa 6-01-2019Namukundaga, Nkakora Like, Na Share, Ntaziko Urumwana Wiwacu Ikarongi, Ntacyo Mvuze, Gusa Ndakeka Ya Nkuru Yo Muri Bible Yukuntu Esther Yatunzwe Inkoni Akaba Umwamikazi Itashye Ikarongi Kwa Mwiseneza Josiene, Gusa Ntazibagirweko Icyatumye Yimikwa Arukugirango Agire Umumaro Mugihe Gisa Niki, Nahumure Bahamani Begejweyo Mwiseneza Aba Miss Rwanda,
Bizi man forduard
Ku wa 27-12-2018Turabakunda cyane kumakur muduha thx