Umunyarwenya ukomeye kandi uzwi muri Afurika y’Uburasirazuba, Djasa Djasa yatumiwe mu gitaramo cyo gusetsa kizabera i Kigali ku itariki ya 9 Ukuboza 2018.
Djasa Djasa ni umwe mu banyarwenya bakomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, azafatanya na Kibonke Clapton na bagenzi be mu gitaramo cy’urwenya cyiswe ‘Life is Funny Christian Comedy’ muri Serena Hotel.
Iki gitaramo cyo gusetsa cyateguwe na Clapton usanzwe ari umukinnyi wa filime Seburikoko aho akina yitwa ‘Kibonke’. Yavuze ko Djasa Djasa yiteguye iki gitaramo ndetse ko azashimisha benshi mu bamukunda.
Ati “Azaba ari umuntu abantu benshi bategereje, nzamuha umwanya uhagije ashimishe Abanyarwanda.”
Kibonke ngo azanamurika indirimbo zigize album ye ya mbere yakusanyirijeho indirimbo yakoze mu myaka itatu ishize. Ati “Mfite itsinda tuzakorana ryo muri Day Makers Entertainment, nzakora ku giti cyanjye, nzaririmba zimwe mu ndirimbo zigize album yanjye maze imyaka itatu ntegura […] Abantu bazabona impano zanjye zose…”
Muri iki gitaramo hazagaragaramo abandi banyarwenya barimo Seburikoko, Michael na Babu basanzwe bazwi muri Comedy Knights ndetse na Serge Iyamuremye uzacuranga mu buryo bwa Live.
IKIGANIRO NA KIBONKE WATUMIYE DJASA DJASA I KIGALI
Djasa Djasa yaherukaga gukorera igitaramo i Kigali mu gusoza imikino ya CHAN yahabereye muri Mutarama 2016.
Akunze gutera urwenya rwiganje mu ndimi z’Igiswahili, Lingala n’Ikinyarwanda kivugwa mu bice bya Goma.

Ibitekerezo