Imyidagaduro

Wema Sepetu yagejejwe mu rukiko azira video y’ubwambure bwe

Wema Sepetu yagejejwe mu rukiko azira video y’ubwambure bwe

Sepetu yagejejwe imbere y’urukiko rwa Kisutu mu Mujyi wa Dar es Salaam, akurikiranyweho icyaha cyo gusakaza amashusho y’ubwambure bwe.

Yagejejwe mu rukiko kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Ugushyingo 2018, yemerewe kuburana adafunzwe.

Uyu mukobwa uri mu bafite amafaranga menshi muri Tanzania, yubatse izina mu buryo bukomeye guhera mu 2006 ubwo yagizwe Nyampinga wa Tanzania; yavuzwe by’ikirenga ubwo yakundanaga na Diamond Platnumz.

Ubwamamare bwe bwagiye buvangirwa n’ibibazo na za kidobya za hato na hato ari nabyo byatumye izina rye rikomeza kuvugwa cyane mu karere.

Ubu, hashize icyumweru n’imisago Miss Wema Sepetu atakamba asaba imbabazi Tanzania n’ubutegetsi kubera amafoto y’ubwambure bwe amaze iminsi asakazwa ku mbuga nkoranyambaga aryamanye n’umukunzi we mushya witwa Patrick.

Ubushinjacyaha bwamuregeye urukiko ndetse busaba ko afungwa ku bwo kwica umuco no gusakaza amashusho y’urukozasoni. Ku munsi wa mbere mu rukiko, Wema Sepetu yaje arinzwe n’abapolisi babiri, umugore n’umugabo, mbere yo kwinjira mu rukiko yabanje gufungwa iminota mike.

Global Publishers yatangaje ko umucamanza w’Urukiko rwa Kisutu, Mahira Kasonde yamwemereye ko yazakomeza kuburanishwa adafunzwe ariko ategekwa gutangwa ingwate y’amashilingi miliyoni icumi.

Urukiko rwamutegetse ko atakongera gushyira ifoto cyangwa video ishobora kutavugwaho rumwe biciye kuri Instagram kugeza igihe urukiko ruzafatira umwanzuro ku cyaha aregwa.

Wema Sepetu yafatiwe ibindi bihano bikomeye cyane. Inama Nkuru y’Abakinnyi ba filime muri Tanzania, yamufungiye imyaka ibiri atemerewe kugaragara mu bikorwa bya sinema haba mu gihugu no hanze.

Hejuru y’iki gihano, Ihuriro ry’Abakinnyi ba filime mu Ntara ya Kinondoni[TDFAA] ryamwirukanye ndetse rivuga ko rimubujije gukora ibikorwa bya sinema muri aka gace kugeza mu gihe kitazwi.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top