Imyidagaduro

Wizkid na Tiwa Savage bongeye guca amarenga y’urukundo

Wizkid na Tiwa Savage bongeye guca amarenga y’urukundo

Ibyamamare mu muziki wa Nigeria, Tiwa Savage na Wiz Kid, bongeye guca amarenga y’urukundo rwabo nubwo buri gihe iyo babibajijweho babitera utwatsi bakemeza ko ari inshuti zikomeye gusa.

Aba bombi batuma abafana babo bibakomerera cyane kuba bakwemera ko badakundana nyamara uko umunsi ukeye ari ko bakomeza kwegerana birushijeho. Benshi bashyira mu majwi Wizkid ko ari we uri inyuma y’isenyuka ry’urugo rwa Tiwa Savage na Tee Billz.

Wizkid na Tiwa Savage bongeye gukongeza impuha zivuga ko bari mu munyenga w’urukundo nyuma y’aho bagaragaranye mu iduka rimwe ryo mu Mujyi wa Lagos bahahana ariko uburyo bakiranagamo baterana udupfunsi n’udushyi tw’urukundo byibajijweho cyane mu bafana bituma bongera gushimangira ko hari akantu bahishwa hagati y’aba.

Ni amashusho yabagaragaje bisanzuye mu buryo butuma batita ku bibazengurutse cyangwa ngo babanze kureba ko hari umuntu waba wabateye imboni. Bombi umwanya wose ubona bawumara ahubwo bitanaho bisa n’ibihishura ko badaterwa ikibazo no kuba bakundana nubwo batarabyerura.

Ibi bije byiyongera ku mashusho y’indirimbo ‘Fever’ yagaragayemo Tiwa Savage akina nk’umukobwa w’inzozi za Wizkid. Yatumye abafana bajujura cyane ku mbuga nkoranyambaga kl atari aho bigarukiye gusa ahubwo basaga nk’abatanga ishusho y’ikibatsi cy’urukundo ruri hagati yabo.

Wizkid yanongeye gutungura abafana mu gitaramo yakoreye muri 02 Arena mu 2018 agahamagara Tiwa Savage ku rubyiniro avuga ko ari “umuntu udasanzwe” bitandukanye n’andi magambo yavuze ku bandi bakobwa cyangwa abahanzi bagenzi be.

Tiwa Savage yashakanye na Tunji Balogun [uzwi nka Tee Billz] mu 2013 batandukana mu mpera za Mata 2016, bari bamaranye imyaka igera kuri itatu barushinze mu buryo bwemewe n’amategeko. Bafitanye umwana w’umuhungu ukiri muto witwa Jamil.

Wizkid na Tiwa Savage bafashwe amashusho basohokanye bice amarenga y'urukundo rwabo

Bajya gutandukana Tee Billz yavuze ko mu myaka yose yamaranye na Tiwa Savage yabagaho mu buzima bumugoye bwo kwihangana no kubabazwa gusa, yagaragaje agahinda no gushinja Tiwa Savage ‘ubuhemu no kumuca inyuma’ by’umwihariko ngo uyu mugore yararaga mu mihana akaryamana n’ibindi byamamare yitwikiriye imishinga y’umuziki.

Wizkid uvugwaho gukundana na Tiwa Savage muri iki gihe, amaze kubyara abana batatu bavutse ku bagore batandukanye mu myaka itandatu ishize ari bo Sola Ogudugu, Binta Diallo n’umujyanama we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Jada Pollock wibarutse mu mpera za 2017.

Amashusho ya Wizkid na Tiwa Savage yaciye amarenga y’urukundo barimo

Aba bombi ntibasiba kubwirana amagambo y'urukundo ku mbuga nkoranyambaga
Bakoranye amashusho y'indirimbo mu rukundo
Wizkid yaherukaga kwereka abafana be Tiwa Savage ababwira ko ari umuntu udasanzwe kuri we
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top