Imyidagaduro

Yugi Umukaraza warezwe na Shaddyboo kumusambanya yatawe muri Yombi

Yugi Umukaraza warezwe na Shaddyboo kumusambanya yatawe muri Yombi

Iradukunda Aimable uzwi nka Yugi Umukaraza warezwe na Shaddyboo kumusambanya ku gahato, yatawe muri Yombi.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Yugi Umukaraza yatawe muri yombi kuri uyu Kabiri tariki ya 23 Kamena 2026.

ISIMBI yagerageje kuvugana n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo rube rwatanga amakuru yisumbuyeho ariko ntibyakunda kuko Umuvugizi wa RIB, Murangira B Thierry atitabaga telefoni.

Ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 22 Kamena 2026, Mbabazi Chadia [Shaddyboo] abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yashyizeho ubutumwa ko Yugi Umukaraza yamuhohoteye bikomeye.

Uyu mubyeyi w’abana babiri, yavuze ko uyu musore yagiye kumusura yitwaje inzoga, bakanywa ariko mu gitondo yisanga bari kumwe mu buriri baryamanye kandi yambaye ubusa.

Shaddyboo mu majwi ye yumvikana avuga ko ibyabaye ntabyo bumvikanye, ahubwo uyu musore yamusindishije yarangiza akamusambanya, yarabimubwiye Yugi ngo ahita atoroka aragenda.

Shaddyboo akaba yarahise ajya gutanga ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha narwo rwemeje ko bwakiriye iki kirego kandi ko Shaddyboo yagiye anitwaje impapuro zo kwa muganga aho yari avuye muri Isange One Stop Center.

Shaddyboo yarezwe gufatwa ku ngufu
Yugi Umukaraza yatawe muri yombi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Irahari joseph
    Ku wa 26-06-2026

    Murahoneza Ariko icyonumva cyo kuruyumukaraza kubwange Ndumva arengana kuko nibayasuye umudamu Kandi akavugakoyakangutse asanga yambaye ubuse esemuburiri yahageze gute ese yamwakiriye muburiri?ikindi kobatareba kuruhanderwumusorewe ngowendatwumve icyo abivugaho kuko harinaho wasanga ahubwo umugoreyahohoteye umuhungu kuko anavugako yasigaranye inkwetoze murakoze.

  • Uwitonze Angel
    Ku wa 25-06-2026

    Uraza kubicamo sis knd ukomere wirengagize amagambo yo kumbuga nkoranya mbaga

  • Uwitonze Angel
    Ku wa 25-06-2026

    Uraza kubicamo sis knd ukomere wirengagize amagambo yo kumbuga nkoranya mbaga

IZASOMWE CYANE

To Top