Tijara Kabendera yavuze ko adashobora kwizirika ku rugo kugeza arupfiriyemo nk’uko hari abo bijya bibaho, ahubwo yaruvamo akagenda.
Abantu bashakana bakundana, gusa ntitwakirengagiza ko hari n’abashakana kubera inyungu runaka, gusa iyo bageze mu rugo hari igihe bihinduka, ibyari urukundo bigahinduka intonganya za buri munsi, kurwana.
Hari igihe birengera izi ntonganya zikavamo ikindi kintu gukomeretsanya cyangwa umwe akaba yahasiga ubuzima.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Tijara Kabendera yavuze ko atakwizirika ku rugo kugeza ahasize ubuzima aho iyo mitungo ahanini ituma bizirika yazashaka indi.
Ati "Njyewe nsohoke? Nsige ibintu? Twasize bingahe se? Njyewe n’ubu nkabakaba imyaka 50, naratangiye gukorera amafaranga mfite imyaka cumi na, aho kugira ngo umpyinagaze natangirira hasi, aho kugira ngo unyambure ubuzima natangirira kuri zero."
Yakomeje avuga ko aho kugira ngo ahe umuntu umwanya wo kumwica yakwiyica.
Ati "Hari igihe avuga ngo imyaka cumi na namuhaye nanjye ni njyewe, nahatakarije imbaraga zanjye, n’iyo waba utarabyaye hari igihe avuga ngo nanjye nahatakarije igihe cyanjye ariko ugiye kuhatarikiza ubuzima."
"Njyewe ikintu cyitwa kuvuga ngo kanaka namuha umwanya wo kunyica, aho kugira ngo unyice njye nakwiyica."
Tijara Kabendera akaba yahakanye ko igituma abagore bizirika mu ngo n’aho bidashoboka ari abana ahubwo benshi babikora kubera imitungo.

Ibitekerezo