Imyidagaduro
Amafoto utabonye Miss Iradukunda Liliane yambwikwa impeta ya fiançailles
Yanditswe na
Ku wa ||
Nyampinga w’u Rwanda 2018, Miss Iradukunda Liliane yambitswe impeta ya fiançailles n’umukunzi we Imfura Kenny bamaze igihe bakundana.
Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 4 Ukwakira 2026, nibwo Miss Iradukunda Liliane yasangije abamukurikira amafoto yambitswe impeta.
Ni amafoto agaragaza Miss Iradukunda Liliane yishimye cyane arimo aseka aho yaherekejwe n’amagambo magufi ya "22/08."
Ntabwo yasobanuye byinshi kuri izi tariki niba ari bwo yatangiye gukundana na Kenny cyangwa se ari bwo yamwambikiyeho impeta, cyangwa ikaba ari indi tariki isobanuye byinshi mu rukundo rwabo.
Amwambitse impeta mu gihe bamaze imyaka igera kuri ine bakundana kuko batangiye kuvugwa mu rukundo muri 2022, amakuru avuga ko ubukwe bwabo buzaba mu ntangiriro za 2027.
Iradukunda Liliane byanutunguye
Bamaze imyaka ine bakundana
Miss Iradukunda Liliane n'umukunzi we Kenny
Byari ibyishimo ku mpande zombi
Ubwo Imfura Kenny yamwambikaga impeta
Miss Iradukunda Liliane yambitswe impeta ya fiançailles
Impeta yayirebaga ubutayihaga

Ibitekerezo