Imyidagaduro

AMAFOTO: Niyonzima Olivier Sefu wa APR FC yateye ivi

AMAFOTO: Niyonzima Olivier Sefu wa APR FC yateye ivi

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC, Niyinzima Olivier Sefu yateye ivi asaba Mushambokazi Belyse ko yazamubera umugore undi na we arabimwemerera.

Ku mugoroba w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 8 Werurwe ni bwo Sefu imbere y’inshuti n’abavandimwe yasabye Belyse bamaranye umwaka n’igice bakundana ko yazamubera umugore maze igihe asigaje ku Isi bakazakimarana.

Uyu muhango wari witabiriwe n’abantu batari benshi, Mushambokazi Belyse akaba atazuyaje ahita amwemerera kozamubera umugore.

Uyu muhango wabaye mu ejo hashize ukaba wabereye Quiet Haven Nyarutarama mu mujyi wa Kigali.

Niyonzima Olivier Sefu yakuriye mu ishuri ryigisha umupira ry’Isonga, avamo muri 2015 yerekeza muri Rayon Sports aho yakinnye imyaka 4, yayivuyemo muri Kamena 2019 ahita asinyira APR FC amasezerano y’imyaka 2.

Sefu yateye ivi
Yavuze ngo "yego"
Belyse yemereye Sefu kuzamubera umufasha
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Migisha patrick
    Ku wa 6-08-2021

    Ndabemera ncakako mumenyekanisha mfite talent yo gukina umupira wamaguru

IZASOMWE CYANE

To Top