Imyidagaduro

Assia Mutoni yavuze igihe azagira muri Amerika

Assia Mutoni yavuze igihe azagira muri Amerika

Mutoni Assia wamamaye nka Gatarina muri filime, yavuze ko nta gihindutse mu Kwakira 2021 azerekeza muri Amerika mu Iserukiramuco ryatoranyijwemo filime ye ya ‘Wedding Dress’ ihataniye igihembo.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko nta gihindutse mu kwezi kwa 10 ari bwo azajya muri iki gihugu nubwo akomeje kugorwa no kubona Visa bitewe n’uko Ambasade zifunze kubera icyorezo cya Coronavirus.

Ati”ibintu bya Corona birimo kutuvanga Ambasade zirafunze ariko Imana n’ibishaka tariki ya 5 Ukwakira nzaba nsesekayeyo.”

Wedding Dress ni filime nto (short Movie) yakozwe na Assia Mutoni ikaba izanerekanwa bwa mbere muri iri serukiramuco.

Iyi filime yatoranyijwe mu zizahatana mu iserukiramuco ribera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryitwa Silicon Valley African Film Festival (SVAFF).

Silicon Valley African Film Festival (SVAFF) ni rimwe mu ma serukiramuco akomeye ya Sinema abera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igiye kuba ku nshuro ya 12 yikurikiranya. Kuri iyi nshuro izabera muri Leta ya California guhera tariki 8-10 Ukwakira 2021.

Assia azerekeza muri Amerika mu kwezi k'Ukwakira
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top