Imyidagaduro

Ibyo Jimmy Mulisa, Junior Giti na Mutokambali bishimira kuri uyu munsi bizihiza isabukuru

Ibyo Jimmy Mulisa, Junior Giti na Mutokambali bishimira kuri uyu munsi bizihiza isabukuru

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2020, ni umunsi w’uruhurirane rw’ibasaburu ya bamwe mu byamamare mu Rwanda, barimo umutoza Jimmy Mulisa, umusobanuzi wa filime Junior Giti na Moise Mutokambali wamenyekanye cyane ubwo yari umutoza w’ikipe y’igihugu ya Basketball.

Isabukuru y’amavuko ni kimwe buri muntu wese yishimira kuko Imana iba imwongereye undi mwaka, abantu bayizihiza bitandukanye bitewe n’ubushobozi, gusa ntitwakirengagiza ko hari n’abatayizihiza bitewe n’imyumvire ya bo.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Mata 2020, abantu batatu bazwi mu gihugu mu mikino n’imyidagaduro barizihiza isabukuru y’amavuko.

Jimmy Mulisa wabaye umukinnyi ku rwego mpuzamaanga akaba n’umutoza mu makipe anyuranye arimo APR FC n’Amavubi, Umusobanuzi wa filime Junior Giti na Mutokambali Moise watoje ikipe y’igihugu ya Basketball ubu akaba atoza The Hoops babwiye ISIMBI ko kuri uyu munsi bizihiza isabukuru hari icyo bishimira mu buzima bwa bo.

1. Jimmy Mulisa

Jimmy Mulisa yakiniye APR FC agera no rwego mpuzamahanga, yabaye umutoza wa APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, ubu ni umugabo arubatse, avuga ko ikintu cyamushimishije ndetse atazibagirwa ari uko yakabije inzozi ze.

Yagize ati“ikintu ntashobora kwibagirwa nifuzaga gukina umupira, indoto zanjye zari ugukina umupira nabonaga bawukina nanjye ndabyifuza, nazigezeho nakinnye umupira nyuma nza kugira indoto zo kujya gukina hanze ku mugabane w’u Burayi ndashimira Imana ko indoto nakuranye zose nazigezeho.”

Jimmy Mulisa yakiniye APR FC mu Rwanda ndetse n’ikipe y’igihugu, akinira amakipe nka RAEC Mons, AFC Tubuze, KRC Mechelen, KFC Hamme zo mu Bubiligi, akinira Shakhter Karagandy yo muri Kazakhstan, yakinnye muri Malaysia muri T Team ndetse n’andi menshi atandukanye.

Arizihiza isabukuru y’imyaka 36, uretse APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, yanatoje Sunrise FC.

2. Junior Giti

Bugingo Bonny wamenyekanye nka Junior Giti, umwe mu basobanuzi ba filime bakomeye mu gihugu banigaruriye imitima ya benshi, avuga ko kimwe mu bintu yishimira ari uko Imana yamugize umugabo, gusa akaba atazibagirwa aho yavuye.

Yagize ati“nishimira kuba mfite umuryango, kuba Imana yarangize umugabo ni kimwe nishimira na yo nkayishimira buri munsi, nshobora kubivuga ariko kuba narabashije gucunga neza amafaranga nabonye si uko umuntu aba yarayabonye mbere y’abandi, hari n’ababonye menshi kuturusha, ariko byose ni Imana yabinshoboje. Ntabwo nakwibagirwa aho yankuye, yampaye icyerekezo mu gihe ntacyo nari mfite.”

Junior Giti wizihiza isabukuru y’imyaka 35, ni umugabo wubatse afite umwana n’umugore, batuye i Nyamata mu karere ka Bugesera.

3. Moise Mutokambali

Moise Mutokambali, washinze ikipe y’abagore y’umukino wa Basketball ya The Hoops akaba anayibereye umutoza, yamenyekanye cyane mu ikipe y’igihugu y’abagabo mu mukino wa Basketball ari umutoza mukuru, ngo ntazibagirwa umunsi yagirirwaga icyizere cyo gutoza ikipe y’igihugu nyuma y’igihe kirekire amahirwe ahabwa abazungu.

Yagize ati“kimwe mu bintu ntazibagirwa kandi nishimira, ni igihe natoranywaga nk’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abagabo, ni ibintu bitari byarigeze bikunda kubaho muri kino gihe, hakundaga gukoreshwa cyane abatoza b’abazungu, byarantunguye kandi biranshimisha. Ikindi nishimira ibihe nagize nk’umutoza w’ikipe y’igihugu. Undi mwanzuro nafashe nticuza ni uguhitamo kuba umutoza kuko n’ubwo nize siporo ariko nanyuze muri byinshi, nanyuze mu busifuzi n’ibindi ariko mpitamo kuguma mu butoza kandi birampira.”

Moise Mutokambali yize ibijyanye na siporo muri kaminuza y’u Rwanda mu cyahoze cyitwa KIE, nyuma y’igihe ari umwungiriza mu ikipe y’igihugu ya Basketball y’abagabo, muri 2013 yagizwe umutoza mukuru, ubu na we afite ikipe ye ya The Hoops anabereye umutoza.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • yves
    Ku wa 24-04-2020

    happy b.day to them

IZASOMWE CYANE

To Top