Imyidagaduro

Miss Sonia Rolland yifurije Nyina isabukuru nziza mu Kinyarwanda

Miss Sonia Rolland yifurije Nyina isabukuru nziza mu Kinyarwanda

Umunyarwandakazi, Uwitonze Sonia Rolland wabaye Nyampinga w’u Bufaransa wa 2000, yifurije Nyina Landalada Rolland isabukuru nziza mu rurimi rw’ikinyarwanda.

Ni mu butumwa uyu mugore yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yakoresheje ururimi rw’igifaransa yagera hagati akavangamo n’ikinyarwanda.

Mu butumwa bwe yagarageje ko ari umuntu ukunda gutera akanyabugabo abantu bihebye ababwira ko ahari ubushake byose bishoboka.

Ati “isabukuru nziza wowe wagaragarije abacitse intege(n’uyu munsi) ko ufite imbaraga no gushaka ko umuntu yagera ku byo yiyemeje (…) umunsi ku munsi, intambwe ku yindi, ijambo ku ijambo wasubiye mu buzima busanzwe. Nta bitangaza, ni wowe wenyine ibi byose wabigezeho, twe, abana bawe, abazukuru ba we warakoze kuduha izi mbaraga.”

Ageze ku nteruro yanditse mu Kinyarwanda yagize ati “Nishimye cyane kuba umukobwa wawe. Komeza, uri ishema ryacu!”

Sonia Rolland yavutse kuri Landrada w’Umunyarwandakazi se umubyara akaba ari Jacques Rolland w’umufaransa. Mu 1990 baje kuva mu Rwanda bahungira i Burundi, haje kuba intambara y’abaturuage maze mu 1994 bimukira mu Bufaransa ari naho batuye, ubu afite nyina gusa mu gihe se yitabye Imana muri 2014.

Sonia Rolland yashinze umuryango witwa Maïsha Africa ufasha abana babaye mu buzima bubi barimo n’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yifurije nyina isabukuru nziza mu kinyarwanda
Ngo ni urugero rw'abantu bakomeza abihebye
Baba mu Bufaransa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Kamariza
    Ku wa 17-11-2021

    Niyo Bosco Ni numuhanga cyane Imana ikomeze yagure impamo ye agere kure harenze

IZASOMWE CYANE

To Top