Imyidagaduro

Neza yongeye gutoranywa mu bahanzi bigaragaje muri Afurika mu 2018

Neza yongeye gutoranywa mu bahanzi bigaragaje muri Afurika mu 2018

Neza Da SongBird, ukorera umuziki muri Canada yatoranyijwe mu bahanzi bigaragaje neza mu 2018 bazatoranywamo abazahabwa ibihembo muri Afrima.

Urutonde rushya rwasohowe n’abategura irushanwa rya Afrima[All Africa Music Awards], hagaragaramo umuhanzi ukomoka mu Rwanda umwe, Neza ku bw’indirimbo ‘Vibe’ yakoze akibarizwa muri MCG Empire yo muri Nigeria.

Neza ari mu cyiciro cy’abahanzi b’igitsinagore bigaragaje neza muri Afurika y’Uburasirazuba ‘Best Female Eastern Africa’.

Yatoranyijwe mu bazahembwa nyuma y’uko mu mwaka ushize yahawe igihembo gikomeye mu cyiciro cy’abahanzi bahagaze neza kandi bafite icyerekezo kizima mu muziki wa Afurika[most promising artiste in Africa], yahigitse abari barimo Mr.Eazi.

Neza ubusanzwe witwa [Patricia Neza Masozera] ni we munyarwanda rukumbi uri ku rutonde rw’abahataniye ibihembo bya Afrima[All Africa Music Awards] bizatangwa mu mpera z’uyu mwaka.

Ahatanye n’abandi bahanzi barimo Betty G wo muri Ethiopia, Irene Namatovu wo muri Uganda, Sheebah Karungi, Victoria Kimani n’abandi.

Reba hano urutonde rurambuye rw’abahatanira Afrima

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top