Imyidagaduro

Sefu yavuze igihe azakorera ubukwe n’impamvu yahisemo kuzibanira na Mushambokazi Belyse

Sefu yavuze igihe azakorera ubukwe n’impamvu yahisemo kuzibanira na Mushambokazi Belyse

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC, Niyonzima Olivier Sefu avuga ko impamvu yahisemo kuzamarana ubuzima bwe bwose asigaje ku Isi na Mushambokazi Belyse ari uko ari we mukobwa yasanze umunyura kandi bahuje byinshi.

Ku Cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2020, ni bwo Niyonzima Olivier Sefu yashinze ivi ku butaka asaba umukunzi we Mushambokazi Belyse ko yazamubera umugore, undi na we arabyemera.

Sefu avuga ko ari ibintu amaze igihe atekerezaho, ni nyuma y’uko asanze we na Belyse hari byinshi bagiye bahuza, umwe yuzuza undi.

Yagize ati“ni ibintu maze igihe kirekire ntekereza turabyumvikana, twumva ko ari ngombwa bigenda kuriya. Iyo ubanye n’umuntu ugenda umumenya ukamenya imico ye, rero nasanze duhuza hari ibyo yanyuganiramo mu buzima numva ko ntakabuza twazabana.”

Yakomeje avuga ko ataremeza neza itariki y’ubukwe bwe na Belyse ariko akaba ahamya ko buzaba hagati y’ukwezi kwa Nyakanga na Kanama 2020.

“Burya iyo ufite umuntu wubaha, uzi kubana utaguteza ikibazo, wubaha akazi ka we biba bihagije. Ntabwo ndemeza ukwezi neza ariko ni hagati y’ukwa 7 n’ukwa 8”. Sefu

Belyse na Sefu bakaba bamaze umwaka n’igice bakundana, muri iki gihe yishimira ko ari umuntu umuba hafi buri gihe akamugira inama, ikintu yigeze gukora kikamubabaza ni uko hari gihe yigeze kumara atazi gahunda z’umukunzi we kuko nta cyo yamubwiraga.

Sefu ahamya ko akora ubukwe muri uyu mwaka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top