Sinema

Seburikoko yahawe igihembo muri filime zerekanwa kuri televiziyo

Seburikoko yahawe igihembo muri filime zerekanwa kuri televiziyo

Seburikoko, imwe muri filime ndende zikunzwe inyura kuri Televiziyo y’u Rwanda yahembwe nk’iyahize izindi zikozwe mu buryo bwa Drama zikorerwa imbere mu gihugu.

Iyi filime imaze kwamamara ni imwe mu zakozwe na Misago Nelly Wilson uyiyoborana na Jones Kennedy Mazimpaka. Yanditswe na Mutiganda Wa Nkunda unandika ’City Maid’ na yo ikurikirwa cyane.

Seburikoko yahawe igihembo cy’ihiga izindi zikozwe mu buryo bwa Drama igaragaramo abakinnyi basanzwe bazwi cyane muri sinema mu Rwanda barimo uw’imena, Gratien Niyitegeka, Antoinette Uwamahoro uyikinamo nk’umugore we yitwa Siperansiya, Erneste Kalisa uzwi cyane nka Samusure, Ngabo Leo wamenyekanye nka Njuga, Muhutukazi Mediatrice (uzwi cyane nka Kankwanzi mu Ikinamico Urunana) n’abandi benshi.

Igihembo yahawe cya "Best TV Drama 2018" kiri mu bizwi nka “Rwanda Development Journalism Awards 2018” bitangwa buri mwaka, aho iby’uyu byatanzwe ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki 7 Ugushyingo 2018. Mu mwaka ushize na bwo iyi filime yari yahembwe.

Iyi filime igaruka ku nkuru ya Seburikoko wiyita ’SEBU’ abihereye ku byiyumviro byo kuba umukire mu gace mpimbano ka Gatoto. Nta byinshi akorera umuryango we kuko igihe kirekire akimara anywa inzoga, agurisha ibikoresho byo mu rugo rwe afatanyije na Siperansiya ukorera byose uwo muryango.

Umwana wabo rukumbi Mutoni ntibabashije kumushyira mu ishuri, ahubwo yahise ajya i Kigali gushaka ubuzima bushya nubwo birangira asubiye ku ivuko guhangana na se umubyara.

Igikorwa cya “Rwanda Development Journalism Awards" iyi filime yahawemo igihembo gitegurwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB n’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa barimo n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ).

Muri iki gikorwa cyahujwe no kwizihiza Umunsi Nyafurika w’Itangazamakuru, hatanzwe ibihembo 33 byose bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 30 n’ibihumbi 200.

Uko ibihembo byose byatanzwe muri "Rwanda Development Journalism Awards"

Feature, documentary/ Magazine: TV: Didier Ndicunguye RBA RC Rusizi

Popular TV Talk show: Ntugasaze Muzehe Quiz (TV One)

Business, Finance and Economics: Marie-Anne Dushimimana (The New Times)

Investigative Journalism award: Janvier Nhimiyumukiza (Izuba Rirashe)

News reporting award: Latifah Akimana (RBA)

Photographer of the Year: Plaisir Muzogeye (Kigali Today)

The best TV drama: Seburikoko (Afrifame)

Best Radio Drama: Ikinamico of Radio Rwanda

Best radio news anchor: Xavera Nyirarukundo and Jean Daniel Sindayigaya (RBA)

Service Deleivery Reporting Award: Latifah Akimana (RBA)

Scoop of the Year: Constantin Tuyishimire (TV One)

Sports Journalist of the Year: Fidele Bugingo (Imvaho Nshya)

Talk show of the year: Uruhare rw’ Itangazamakuru (Isango Star)

Video Journalism Award: Fidele Sindayigaya (TV One)

Media Sector Development Award: Kellya Uwiragiye (Media for Deaf Rwanda)

Community Radio of the Year: Radio Huguka

Most Popular Radio: Radio Rwanda

Most Popular Online Publication: Igihe.com

Most popular TV Station: Rwanda Television

Best Radio Talk Show: 10 Sports (Radio 10)

Unity and Reconciliation Reporting Award: Prudence Kwizera (Igihe.com), runner-up: Eric Muvara (KT Radio).

Gender and Children Rights Reporting Award: Winner: Donah Mbabazi (The New Times), runner-up: Fidele Twiringiyimana (TV One)

Anti-Corruption Reporting Award: Paluku Rene Pedro TV1, Runner-up: Donah Mbabazi

Rwanda Green Growth Reporting Award: Alfred Ntakirutimana, first runner-up: Michel Nkurunziza & Frederic Byumvuhore, second runner-up: Alexia Bizumuremyi (Rwanda Inspirer)

ICT and Telecommunication Reporting Winner: Steven Muvunyi CNBC AFRICA

Health Reporting Award: Lydia Atieno (The New Times)

Grassroots Reporting Award: Winner: Kelly Rwamapera (The New Times), runner-up: Jean Paul Turatsinze (RBA)

Ikinyarwanda Kinoze Award: Prudence Kwizera (Igihe.com), runner-up: Jean Claude Ndayishimiye (Igihe.com)

Culture promotion Award: Winner: Maniraguha Ferdinand (Igihe.com)

Best TV news anchor: Bienvenue Redemptus (RBA)

Best Female Journalist of the year: Evelyne Umurerwa (RBA)

Journalist of the year: Donah Mbabazi (The New Times)

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Uwineza inyampirambo
    Ku wa 6-09-2023

    Andika Igitekerezo Hano igitekerezo cyanjye nuko nyiramana yakinaga arumubyeyi mwiza imana umuhe iruhuko ridanshira.murakoz

  • Uwineza inyampirambo
    Ku wa 6-09-2023

    Andika Igitekerezo Hano igitekerezo cyanjye nuko nyiramana yakinaga arumubyeyi mwiza imana umuhe iruhuko ridanshira.murakoz

IZASOMWE CYANE

To Top