Sinema

Umukunzi wa Kibonke muri Seburikoko yanze gukina atwite

Umukunzi wa Kibonke muri Seburikoko yanze gukina atwite

Azwi ku mazina ya Divine muri filim y’uruhererekane ya Seburikoko, akinamo ari umukunzi wa Kibonke Clapton. Muri iyi filime yasabwe gukinamo atwite inda ya Kibonke ariko arabyanga kugeza ubu.

Amazina ye ni Maniraguha Carine ni umukobwa w’imyaka 24 ukina filimi n’amakinamico, ufite impano mu busizi ndetse uzi gutunganya imisatsi y’abagore.
Gukina muri Seburikoko yarabyishimiye kuko ari filimi ikunzwe na benshi kandi ari nayo yakinnyemo bwa mbere.

Akinamo ari umukunzi wa Kibonke, avuga ko ibyo akina bitoroshye cyane gusa ngo arabyishimira kuko abikina nk’uko ashoboye.

Aho film igeze aracyari umukunzi wa Kibonke gusa amakuru yizewe yageraga ku Umuseke ni uko uyu mukobwa ngo yaba atazongera kugaragara muri iyo film bitewe n’uko yasabwe gukina aterwa inda na Kibonke, we akabyanga.

Tuganira yatunguwe no kumva ayo makuru tuyazi gusa ntiyahakanye ko byabaye ngo we mu gukina ama film hari ibyo atakora bitewe n’inyigisho zirimo ndetse na Sosiyete bigenerwa.

Ati “ Si ukuvuga ko nakwanga kuyikina njyewe nkunda gukina ibintu byigisha kandi bitangiraho ingaruka nk’ umwana w’ umukobwa.”

Avuga ko muri Seburikoko yakinnye ahababaje ndetse naho yagiye agira ibihe byiza mu rukundo. We ngo ibyo akora ni ibintu bitandukanye ariko akagendera ku hantu abikoreye nabo bigenewe.

Naho ngo ibihabanye n’ubuzima bwe ntabwo yabikora ngo niyo baba bari bumwishyure amafaranga y’ikirenga.

Avuga ko uwandika iyo film ya Seburikoko nawe aba afite ubundi buryo bwo kubigenzamo mugihe hajemo akabazo nkako.

Ati “ Iyo hajemo nk’ ibyo nkabona hari icyo bizamarira sosiyete nabikora ariko ntakubeshye ni mbona ntacyo bizayimarira nzabireka.”

Nubwo akina film hari uduce atakwemera gukina harimo nko gukora imibonano mpuzabitsina muri film no gutwita kuko mbere yo gutwita ngo habanza kuzamo ako gace ko kubonana n’umusore.

Amakuru twahawe n’abakina muri Seburikoko ni uko ngo nyuma yaho uyu mukobwa yangiye gukina atwite byatumye bayihindura. Ubu hategerejwe uduce dushya twa Seburikoko.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top