Siporo

Amwe mu makipe y’u Rwanda yitwaye neza muri Beach Volleyball andi biranga

Amwe mu makipe y’u Rwanda yitwaye neza muri Beach Volleyball andi biranga

Ku mnsi w’ejo hashize hakinwaga umunsi wa 2 wa ‘Beach Volleyball World Tour 2-star’, mu makipe 4 ahagarariye u Rwanda abiri muri yo yitwaye neza mu gihe andi yatsinzwe.

Nyuma y’imikino yo mu ijonjora yabaye ku wa Gatatu tariki ya 14 Nyakanga 2021, ejo ku wa Kane hakinwe imikino yo mu matsinda yaba mu bagabo n’abagore.

Mu makipe ahagarariye u Rwanda (abiri y’abagabo n’abiri y’abagore), uretse ikipe ya Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo Patrick yakinnye imikino 2 ikanayitsinda, andi makipe yakinnye umukino umwe umwe, akaba ari bukine uwa kabiri uyu munsi.

Ikipe ya mbere y’u Rwanda igizwe na Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo Patrick yatsinze Abanya-Zimbabwe; Shamma Muneta na Tafadzwa Mapfumo amaseti 2-0 (21-9, 21-14), hari mu mukino wa mbere.

Mu mukino wa kabiri bahise bahura n’Abanya-Pologne Miszczuk na Kruk, bayitsinda amaseti 2-1 (19-21, 25-23, 8-15) mu mukino wayo wa kabiri.

Ikipe ya kabiri y’u Rwanda igizwe na Habanzintwari Fils na Mutabazi Yves, yo yatsinzwe n’iy’Aba-Russia; Danil Kuvichka na Anton Kisyltsyn amaseti 2-1 (21-17, 11-21, 3-15) irasubira mu kibuga uyu munsi ihura n’Abanya-Suède Martin Appelgren na Alexander Herrmann guhera saa Tatu n’iminota 20.

Mu bagore, Ikipe ya mbere y’u Rwanda igizwe na Nzayisenga Charlotte na Munezero Valentine yatsinze Abisirayeli, Noga Maor na Michal Barannik, amaseti 2-0 (22-20, 21-18) mu gihe mu mukino wa kabiri irahura n’Abanya-Ukraine Valentyna Davidova na Diana Lunina.

Ikipe ya kabiri y’u Rwanda igizwe na Mukandayisenga Benitha na Musanabageni Claudine, yo yatsinzwe n’Abanya-Lithuania; Ieva Dumbauskaite na Gerda Grudzinskaite amaseti 2-0 (21-14, 21-16) mu gihe izahura n’Aba-Suisse Kim Huber na Jasmine Fietcher mu mukino wa kabiri uyu munsi saa Yine n’iminota 10.

Ntagengwa na Akumuntu bitwaye neza mu mikino ya mbere
Mutabazi Yves na Habanzintwari Fils batsinzwe umukino wa mbere
Mukandayisenga Benitha na Musanabageni Claudine ntabwo borohewe n'umukino wa mbere
Nzayisenga Charlotte na Munezero bitwaye neza mu mukino wa mbere
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top