Siporo

Barashaka kunyikoreza Rubavu – Umutoza Bekeni wasezeye Etincelles n’akababaro kenshi

Barashaka kunyikoreza Rubavu – Umutoza Bekeni wasezeye Etincelles n’akababaro kenshi

Nyuma y’iminsi 48 yongeye kugiriwa icyizere cyo gutoza Etincelles, Bizimana Abdu ‘Bekeni’ yafashe umwanzuro wo gusezera ku mirimo yo gutoza iyi kipe nyuma y’uko abonye bashaka kumwikoreza Rubavu kandi nta bushobozi abifitiye.

Uyu mutoza yazeye ku kazi ko gutoza iyi kipe ibarizwa mu karere ka Rubavu nyuma yo gutsindwa na Bugesera FC ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa 20 waraye ubereye kuri Stade Umuganda.

Yafashe iyi kipe mu mpera z’Ukuboza 2019, hari nyuma y’uko umutoza Seninga Innocent wayitozaga na we yari yasezeye ku mirimo ye.

Aganira n’itangazamakuru, Bekeni yavuze ko yananiwe no kusa ikivi atatangiye kuko yasanze bigoranye.

Yagize ati“birakomeye cyane, ikivi hari abagitangiye njye rero ngo nje ku cyusa, ikivi hari aho cyapfiriye, cyapfiriye aho cyatangiriye, njyewe ndumva ntagisoza birananiye rwose, byanze.”

Yakomeje avuga ko nta muntu umufasha ahubwo basa nabashaka kumwikoreza Rubavu yose kandi na we ubwe nta bushobozi afite.

Yagize ati“hari ikibazo kimwe gihari, nakora gute se, barashaka kunyikoreza RUbavu none se njyewe nakwikorera Rubavu gute? Ni ukuvuga ngo ikipe sinjye wayitangije si nanjye uzayisoza, aho kugira ngo nkomeze mpeke ibyo ntazi aho byatangiriye nasezera kuko buri mufana wese arabona Bekeni ariko si Bekeni, nta muntu washyigikiye rwose ndagiye.”

Mu mikino 5 ya shampiyona yatoje iyi kipe yatsinzwe 3 anganya 2. Yanganyije na Kiyovu Sports 0-0, APR FC 1-1, atsindwa na Heroes 1-0, AS Kigali 2-0 na Bugesera 3-1.

Ngo ntiyabasha kwikorera Rubavu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top