Siporo

FERWAFA yafatiye ibihano Rayon Sports

FERWAFA yafatiye ibihano Rayon Sports

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda’FERWAFA’ ryamaze gufatira ibihano Rayon Sports nyuma yo kurenza igihe cyo kwishyura umwenda ifitiye umutoza Ivan Jacky Minnaert.

Ku wa 1 Nzeri 2020 ni bwo igihe cy’inyongera kingana n’iminsi 60 FERWAFA cyahawe Rayon Sports ngo ibe yamaze kwishyura umwenda bafitiye umutoza Ivan Minnaert ungana na miliyoni 13 836 Frw kubera kumwirukana binyuranyije n’amategeko cyarangiye.

Tariki ya 5 Nzeri 2020 komisiyo ishinzwe imyitwarire ya FERWAFA yateranye isanga Rayon Sports yararengeje igihe cy’inyongera cy’iminsi 60 cyo kwishyura Ivan Minnaert.

Muri iyi minsi 60, Ivan Minnaert akaba yarishyuwe amadorali ibihumbi 2 gusa.

Nyuma yo gusesengura iki kibazo, komisiyo ishinzwe imyitwarire ya FERWAFA yafatiye ibihano Rayon Sports byo kutandikisha abakinnyi kugeza igihe izishyurira umutoza Ivan Jacky Minnaert.

Tariki ya 27 Mata 2018, Ivan Jacky Minnaert yasinye amasezerano y’imyaka 2 atoza ikipe ya Rayon Sports, tariki ya 20 Nyakanga 2018 yaje guhabwa ibaruwa imusezera ku mirimo ye.

Ivan Jacky Minnaert akaba yaraje guhita arega iyi kipe ayishinja kumwirukana binyuranyije n’amategeko, maze muri Kamena 2019 akanama gashinzwe gukemura amakimbirane ka FERWAFA kanzuye ko iyi kipe igomba kwishyura uyu mutoza 35,535 by’amadorali y’Amerika, ni ukuvuga 32,514,525 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma yaho Rayon Sports yaje kujuriria uyu mwanzuro maze mu Kuboza 2019 Komisiyo y’Ubujujirire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yemeje ko Rayon Sports igomba kwishyura uwahoze ari umutoza wayo, Umubilgi Iva Minnaert, miliyoni 13.56 Frw.

Rayon Sports yahanwe kubera kwirukana Ivan Minnaert binyuranyije n'amategeko
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • faustin
    Ku wa 7-09-2020

    GENGA RAYON WARAGOWE.

IZASOMWE CYANE

To Top