Siporo

Ikipe ya Scandinavia WFC yari imaze kwigarurira imitima ya benshi yahagaze

Ikipe ya Scandinavia WFC yari imaze kwigarurira imitima ya benshi yahagaze

Nyuma y’imyaka hafi itanu mu mupira wo mu Rwanda, ikipe ya Scandinavia WFC yahisemo kuba ihagaze kugeza igihe kitazwi kubera amikoro.

Iyi kipe y’i Rubavu yari ihagarariye aka karere mu mupira w’abagore, yashinzwe muri 2017 n’umuherwe ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Paluku Thierry Kasongo.

Yatangiye ikina mu cyiciro cya kabiri 2017-18 ari nabwo iki cyiciro cya kabiri mu bagore cyari kibayeho, yaje guhita ibona itike yo kuzamuka mu cya mbere.

Umwaka wayo wa mbere mu cyiciro cya mbere, yakoze ibitangaza benshi batakekaga ko byabaho.

Yajemo isanga ikipe ya AS Kigali yari yarabaye umwamikazi w’icyiciro cya mbere kuko yari yarihariye ibikombe, maze ihita iyambura ikamba kuko ari yo yahise yegukana igikombe cya shampiyona(2018-19) idatsizwe umukino n’umwe, icyababaje abanyamujyi cyane ni uko yanagitwaye ibatsinze.

Kuva icyo gihe ntabwo shampiyona y’abagore yongeye gukinwa kubera icyorezo cya Coronavirus.

Ubu nibwo yari igiye gusubukurwa ariko amakuru ISIMBI yamenye ni uko umuyobozi w’iyi kipe, Paluku Thierry Kasongo kubera ikibazo cy’amikoro aho yugarijwe n’ubukene yahisemo guhagarika iyi cyane, ni mu gihe n’akarere ka Rubavu ntacyo kamufasha.

Iyi kipe ni nayo yagombaga guhagararira u Rwanda muri CAF Champions League ariko byarangiye badakinnye iri rushanwa.

Yasanze AS Kigali ari yo iyoboye irayihagama
Scandinavia yahise yegukana igikombe cya shampiyona
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top