Siporo

Mucyo Philbert umuyobozi mu ikipe ya UTB yasezeranye n’umukunzi we ukinira RRA(AMAFOTO)

Mucyo Philbert umuyobozi mu ikipe ya UTB yasezeranye n’umukunzi we ukinira RRA(AMAFOTO)

Mucyo Philbert ushinzwe ibikorwa by’ikipe ya UTB VC, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Volleyball na RRA, Niyomukesha Euphrance.

Uretse kuba Philbert azwi muri Volleyball nka Team Manager wa UTB VC ni umwe mu bafasha umukinnyi wa ruhago, Danny Usengimana kubona amakipe (agent), we na Niyomukesha Euphrance bakaba basezeranye nyuma y’igihe kinini bakundana.

Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane nibwo aba bombi basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro.

Nyuma y’uko bamaze gusezerana kubana akaramata aho bazatandukanywa n’urupfu, indi mihango y’ubukwe harimo gusezerana imbere y’Imana izaba ku wa Gatanu tariki ya 12 Werurwe 2021.

Muri Kanama 2020, nibwo Mucyo Philbert yaciye bugufi asaba Niyomukesha Euphrance ko yamwemerera akazamubera umugore maze iminsi asigaje ku Isi akajya abyuka amubona iruhande, undi na we ntiyazuyaje yateze ikiganza bamwambika impeta ya fiançailles.

Niyomukesha Euphrance yarahiriye kubana na Mucyo mu byiza n'ibibi
Ati"Njyewe Mucyo Philbert, nemeye ko Niyomukesha Euphrance ambera umugore nkamubera umugabo"
Mucyo Philbert yahise asinyira ko yemeye kubana akaramata na Niyomukesha
Na Niyomukesha yabisinyiye...
Ngo iyo umwe arebye undi amwibonamo
Niyamukesha areba Mucyo mu maso ati"ni wowe amaso adahaga kureba mukunzi!"
Mucyo na Niyomukesha bari baberewe
Imihango isigaye izaba mu cyumweru gitaha
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top