Siporo

Nizeyimana Olivier atorewe kuyobora FERWAFA mu myaka 4 iri imbere

Nizeyimana Olivier atorewe kuyobora FERWAFA mu myaka 4 iri imbere

Kuri uyu wa 27 Kamena habaga amatora y’umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(FERWAFA), ni nyuma y’uko Rtd. Bri Gen Sekamana Jean Damascene yeguye maze Nizeyimana Olivier yaje gutorerwa kuyobora iyi federasiyo, ni nyuma y’uko Louis Rurangirwa bari bahanganye yakuyemo kandidatire ye.

Abakandida babiri nibo bari batanze ubusabe bwabo bwo kwiyamamariza uyu mwanya, ndetse bose baje no kubyemererwa, abo ni Nizeyimana Olivier na Rurangirwa Louis.

Ni amatora yabaga nyuma y’uko Rtd. Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene wari umuyobozi wa FERWAFA yeguye muri Mata 2021.

Mbere y’amatora, Rurangirwa Louis wari wahatanye mu matora ashize, yatunguranye aita akuramo kandidatire ye, bivuze ko hari hasigaye umukandida umwe gusa.

Rurangirwa Louis yatangaje ko akuyemo kandidatire ye kubera ko hari amategeko atubahirijwe.

Uyu mukandida ashinja uruhande bahanganye ko mu barugize harimo abasanzwe bafite inshingano muri Leta, ku buryo zitabemerera kuba mu buyobozi bw’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Nizeyimana Olivier yahawe iminota 5 ngo agire icyo abwira abanyamuryango byerekeranye n’imigabo n’imigambi ye. Yagarutse kuri bimwe yagiye avuga yiyamamaza mbere.

Yimamaza, Nizeyimana Olivier yavuze ko azakora ibishoboka byose akagarura isura y’umupira w’amaguru, kuko abanyamupira(abayobozi, abakinnyi …) hari isura itari nziza bafashe hanze aha kuko bafatwa nk’abanyamanyaga.

Iterambere rishingiye ku bato hahabwa imbaraga amarerero, kubaka shampiyona ikomeye bigizwemo uruhare n’abanyamuryango n’ibindi birimo gushaka abaterankunga ku buryo n’abanyamuryango bazajya bagira amafaranga afatika bakura mu mupira bijyanye n’ibyo bashoye.

Muri aya matora yabereye kuri Lemigo Hotel mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Kamena 2021, Nizeyimana kugira amajwi 52 muri 59 batoye ni mu gihe impfabusa zabaye 6 n’aho umwe atora oya, Olivier yahise aba perezida wa FERWAFA.

Nizeyimana Olivier watorewe kuyobora FERWAFA mu gihe cy’imyaka 4 iri imbere, yari asanzwe umuyobozi wa Mukura VS kuva muri 2011, ni umunyamuryango kandi w’ikipe ya FC Barcelona yo muri Espagne.

Mu bindi, ni umugabo wubatse w’abana 3 b’abahungu, akaba nyiri sosiyete itwara abagenzi ya Volcano ndetse akaba ari na we uhagarariye uruganda rukora imodoka rwa Hyundai mu Rwanda.

Muri iyi manda y’imyaka 4 atorewe, Komite Nyobozi izaba igizwe na na:

Nizeyimana Olivier - Perezida

Habyarimana Marcel Matiku- Visi Perezida: Asanzwe ari we visi perezida wa FERWAFA yagiyeho muri 2018 ubwo hatorwaga Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene. Yanabaye visi perezida wa Espoir FC.

Habiyakare Chantal - Komiseri ushinzwe Umutungo.

Cyamwenshi Arthur - Komiseri ushinzwe Iyamamazabikorwa no gushaka Abaterankunga.

Gasana Richard- Komiseri ushinzwe Amarushanwa

IP Umutoni Chantal - Komiseri ushinzwe umutekano

Nkusi Edmond Marc- Komiseri ushinzwe Tekinike n’Iterambere rya ruhago

Tumutoneshe Diane- Komiseri Ushinzwe umupira w’abagore: Uyu ni umuyobozi wa Dream Team Academy yazamuye abakinnyi benshi ku Kicukiro, yamekanye ari umutoza wayo.

Uwanyirigira Delphine - Komiseri ushinzwe Amategeko

Lt. Col. Mutsinzi Hubert - Komiseri w’Ubuvuzi

Nizeyimana Mugabo Oliver ni we watorewe kuyobora FERWAFA mu gihe cy’imyaka 4 iri imbere
Rurangirwa Louis yakuyemo kandidatire ye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top