Siporo

U Rwanda rwakosoye Uganda ruzamuka ruyoboye itsinda mu gikombe cy’Afurika

U Rwanda rwakosoye Uganda ruzamuka ruyoboye itsinda mu gikombe cy’Afurika

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagabo yazamutse iyoboye itsinda rya mbere mu gikombe cya Afurika cya Volleyball kiri kubera muri Kigali Arena, ni nyuma yo gutsinda Uganda amaseti 3-2.

Ni umukino wagoye u Rwanda aho byasabye iseti ya Kamarampaka, nyuma y’uko amakipe yombi yagombi yanganyije amaseti 2-2.(25-16, 21-25, 23-25, 25-11 na 15-9) mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu.

Wari umukino w’ishiraniro hashakwa ikipe izamuka iyoboye itsinda, ni nyuma y’uko amakipe yombi yari yamaze kubona itike ya ¼.

Ikipe y’u Rwanda yinjiye neza mu mukino, ibifashijwe n’abarimo Akumuntu Kavalo Patrick wari umeze neza uyu munsi, itsinda iseti ya mbere ku manota 25-15.

Gusa, Abagande bahinduye umukino batsinda amaseti 2 akurikiyeho, iseti ya kabiri bayitsinda kuri 25-21 iya gatatu bayitsinze 25-23.

Iseti ya kane, umutoza w’u Rwanda yakoze impinduka azanamo Ndamukunda Flavien, byafashije u Rwanda kwibona mu mukino rutsinda iyi seti amanota 25-11, iseti ya kamarampaka ruyitsinda ku manota 15-9.

Ikipe y’u Rwanda yazamutse iyoboye itsinda A ndetse izahura n’ikipe ya kabiri mu Itsinda D ririmo Maroc, Misiri, Kenya na Tanzania (yasezerewe). Uganda, yo izahura n’ikipe ya mbere muri iryo tsinda.

Mutabazi Yves umwe mu bakinnyi bahagaze neza muri iki gikombe cy'Afurika
Muvara Ronald umwe mu bakinnyi bazonze Uganda
Madson na Kavalo bazamutsi bajya gutangira umupira wari utewe n'abakinnyi ba Uganda
Umutoza w'u Rwanda ashimira Kavalo
Uganda yatsindiwe ku iseti ya kamarampaka
Mahora Yvan passeur w'u Rwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top