Siporo

Umunyamahanga wa mbere yageze mu Rwanda kurangizanya na APR FC

Umunyamahanga wa mbere yageze mu Rwanda kurangizanya na APR FC

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati w’umugande, Taddeo Lwanga yageze mu Rwanda aho yaje kurangizanya na APR FC kuyikinira umwaka utaha w’imikino wa 2022-23.

Uyu mukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Uganda, wakiniye kandi amakipe atandukanye yo muri Uganda nka SC Villa, Vipers FC na Simba SC yo muri Tanzania yamaze kugera mu Rwanda.

Nk’uko Fine FM yabitangaje, ni uko uyu mukinnyi yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2023.

Taddeo Lwanga akaba aje gukora ikizami cy’ubuzima yagitsinda agahita asinya kuko bamaze kumvikana byose.

2014-15 yakiniye Express FC, 2015-17 yakiniye SC Villa, 2017-19 yakiniye Vipers FC, 2019-20 yakiniraga Tanta, 2020-22 yakiniraga Simba SC muri Tanzania ni mu gihe ubu yakiniraga Arta Solar yo muri Djibouti.

Taddeo Lwanga yaje kurangizanya na APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top