Siporo

Umutoza Cassa Mbungo Andre ahataniye igihembo muri Kenya

Umutoza Cassa Mbungo Andre ahataniye igihembo muri Kenya

Umunyarwanda utoza ikipe ya Bandari FC muri Kenya, Cassa Mbungo Andre ahataniye igihembo cy’umutoza mwiza w’iyi shampiyona, ni nyuma yo kuyifasha kurangiza ku mwanya wa 3.

Muri Mutarama 2021 nibwo Cassa yagizwe umutoza wa Bandari FC yo muri Kenya, iyi kipe yayisanze ku mwanya wa 6 maze ayifasha gusoza ku mwanya wa 3 mu mwaka w’imikino wa 2020-21 aho yasoje afite amanota 53.

Iki gihembo kizatangwa tariki ya 14 Nzeri 2021, Cassa Mbungo akaba agihanganiye n’abandi batoza 4 barimo Umunya-Kenya Frank Ouna uheruka gusinya imyaka ibiri muri Musanze FC, akaba yaratoje Mathare United ayifasha kuguma mu cyiciro cya mbere.

Hari kandi Robert Matano wahesheje Tusker FC kwegukana igikombe cya Shampiyona nyuma y’imyaka itanu, Patrick Aussems wa AFC Leopards na William Muluya wa Kariobangi Sharks.

Cassa Mbungo akaba yaraherukaga muri Kenya atoza ikipe ya AFC Leopards, mu Rwanda yatoje AS Kigali, Kiyovu Sports, SEC Academy, Police FC, Sunrise FC, Rayon Sports na Gasogi United.

Cassa ahataniye igihembo cy'umutoza mwiza muri shampiyona ya Kenya
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top