Umukinnyi wa filime Nyarwanda, Mukobwajana Asifiwe uzwi nka Micky yongeye kwihanganisha Ishimwe Vestine avuga ko umugore wubatse ari we wabasha kumva agahinda arimo kunyuramo.
Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine uririmbana na murumuna we Kamikazi Dorcas, arimo guca mu bihe bitoroshye kubera urushako.
Aherutse kuvuga ko yasabye gatanya ngo atandukane na Idrissa Jean Luc Ouédraogo ukomoka muri Burkina Faso aho yamushinje kumuca inyuma akaba yarateye abandi bakobwa babiri inda.
Nyuma hahise hamenyekana amakuru ko na Ouédraogo na we yatanze ikirego avuga ko kuva umugore yabyara atarabona umwana we ndetse anifuza ko bapimisha DNA.
Iyi nkuru yakomeje kwigarurira imbuga nkoranyambaga, imitwe y’ibitangazamakuru, yongeye kuvugwa ubwo Vestine yasohoye inyandiko yise "Inkuru ya Ishimwe."
Aha yagarutse ku kuntu byagenze ngo ashakane na Ouédraogo, ubuzima yabayemo nyuma yo gushakana kugeza abyaye aho yavuze ko bitari byoroshye cyane ko yanatekereje kuba yakwiyahura.
Micky abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yihanganishije uyu mubyeyi avuga ko abubatse ari bo bamenya agahinda ka Vestine.
Ati "Umugore wubatse ni we ushobora kumva neza agahinda Vestine arimo. Ibyo umuntu yifuzaga byose ajya kubaka urugo, si ko buri gihe abibona."
Yasabye abagore bagenzi be guhaguruka bakamwereka ko bashobora kumutera ingabo mu bitugu aho kumutererana.
Ati "Uyu si umwanya wo kumucira urubanza. Ni umwanya wo kumuba hafi. Abagore n’abakobwa, nimuhaguruke tumwereke ko urukundo rwacu rushobora kumufata ukuboko aho kumutera amabuye."
"Kandi abiyita ’kazarusenya’ ntimugire ibyago byo kubaka ibyishimo byanyu musenya umutima w’undi. Uwo mucira urubanza uyu munsi, ejo ubuzima bushobora kugushyira mu mwanya we."
Yabwiye Vestine ko atari wenyine bamuri inyuma kuko uyu munsi ibyo anyuramo, na we ejo yabinyuramo.
Muri Nyakanga 2025 ni bwo Ishimwe Vestine yakoze ubukwe na Idrissa Jean Luc Ouédraogo, gusa bidateye kabiri mu Gushyingo 2025 nibwo Vestine yagarageje ko iby’urugo rwe bitameze neza kugeza muri Nzeri 2026 yerura ko yasabye gatanya.

Ibitekerezo