Imyidagaduro

A.Y yunamiye umubyeyi we w’umunyarwandakazi witabye Imana

A.Y yunamiye umubyeyi we w’umunyarwandakazi witabye Imana

Umuraperi A.Y uri mu bakomeye muri Afurika y’Uburasirazuba yunamiye umubyeyi we umaze imyaka icyenda yitabye Imana, yavuze ko azamwibuka iteka ryose.

A.Y, umwe mu bahanzi bubashywe muri Afurika y’Uburasirazuba by’umwihariko iwabo muri Tanzania afitanye isano ya hafi n’u Rwanda.

Nyina yari Umunyarwandakazi naho se akaba Umunyatanzaniya uvuka ahitwa Mbeya. Ni mubyara wa Alpha Rwirangira, ababyeyi babo baravukana mu nda.

Mu butumwa A.Y yanditse kuri Instagram yibuka umubyeyi we yagize ati “Nshuti mama…komeza uruhukire mu mahoro. Ubu imyaka icumi irashize utuvuyemo[…] Imana ikomeze kuguha kuruhukira mu mahoro. Amina.”

Umubyeyi wa A.Y akomoka mu Rwanda, igihugu uyu muraperi akunda cyane

Ambwene Allen Yessayah wamamaye nka A.Y., ni umuraperi ukomeye muri Tanzania, yavutse ku itariki ya 5 Nyakanga 1981.

Ni umwe mu bahanzi bafite ubukire muri Tanzania, akaba yarinjiye mu muziki mu 1996 ubwo yabarizwaga mu itsinda rya S.O.G, ahagana muri 2002 nibwo yatangiye kuririmba ku giti cye.

Aheruka kurushingana n’umukobwa w’Umunyarwandakazi bari bamaze igihe kinini bakundana witwa Remy, ubukwe bwabo bwabereye i Nyamata.

A.Y yunamiye umubyeyi we umaze imyaka icumi yitabye Imana
A.Y yarushinganye n'umunyarwandakazi mu minsi ishize
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top