Imyidagaduro

Maddie Kagere yanditse amateka

Maddie Kagere yanditse amateka

Rutahizamu w’umunyarwanda, Maddie Kagere yabaye umukinnyi wa mbere w’umunyarwanda wujuje miliyoni y’abamukurikira kuri Instagram.

Uyu mukinnyi urimo kubarizwa muri Tanzania, ni we mukinnyi rukumbi w’Umunyarwanda wageze kuri aka gahigo katisukirwa n’uwo ari we wese.

Ku mugoroba w’ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 14 Ukwakira 2026, Meddie Kagere nibwo yujuje aba bantu bahisemo kumukurikira kuri Instagram.

Benshi bamufata nk’uwasezeye gusa amakuru ISIMBI yamenye ni uko atarasezera ndetse isaha n’isaha yagaruka mu kibuga.

Meddie Kagere yiyongereye ku mubare muto w’ibyamamare Nyarwanda byujuje miliyoni birimo Israel Mbonyi, Meddy, Bruce Melodie, Miss Mutesi Jolly, The Ben, Shaddyboo na Kagarara.

Meddie Kagere uretse ikipe y’igihugu yakiniye Rayon Sports, Police FC, Gor Mahia yo muri Kenya, Simba SC yo muri Tanzania n’andi.

Meddie Kagere yujuje miliyoni
Meddie Kagere yabaye umukinnyi w'umunyarwanda wa mbere wujuje miliyoni
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top