Aba-DJs icyenda bakomeye mu Rwanda bagiye guhurira mu gitaramo
Aba-DJs icyenda bamaze kumenyekana muri uyu mwuga wo kuvanga umuziki bagiye guhurira mu gitaramo cya Silent Disco kizasabagiza ibyishimo bya Noheli mu bazacyitabira.
Iki gitaramo cyiswe ’Christmas Street Silent Disco’ gitegerejwe ku itariki ya 25 Ukuboza 2018, kizabera muri Parking y’ahazwi nko kwa Jules i Remera gitangire saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza mu rukerera.
Abazitabira bazasusurutswa n’abarimo VJ Mupenzi, DJ Kadir, DJ Karim, DJ Infinity, DJ Marnaud, DJ Miller, DJ Toxxyk, DJ Bissosso na DJ Ira.
Mu kiganiro na Rwema Denis Rwiyamira uri mu bari gutegura iki gitaramo yavuze ko ari igitaramo kizaba gifite umwihariko mu micurangire isanzwe iranga Silent Disco ziba mu Rwanda kuko iyi yo izahuriza hamwe aba-DJs bagera ku icyenda kandi bakomeye.
Yagize ati "Umwihariko uhari kuri iyi nshuro ni uko tuzakorana n’aba-DJs bacu bo mu Rwanda gusa bitandukanye no mu mwaka ushize. Impamvu twafashe abo bose icyenda tuzacuranga mu miyoboro itatu, batatu batatu bazajya bakuranwa kugeza mu gitondo."
Yongeyeho ati "Hazacurangwa injyana zivanze ariko hazaba hari n’izo gusoza umwaka abazitabira bishimira aho umuntu aba yaravuye naho aba yarageze."
Rwema yavuze ko ari igitaramo kizaba gifite ibyiciro bibiri, icy’abashaka kwishimisha babyina n’abashaka kumva injyana mu buryo busanzwe bishimira gusoza umwaka na Noheli.
Umwihariko w’ibirori bikozwe n’abavanga umuziki muri ubu uburyo, buri wese aba afite injyana ari gucuranga aho ubona headphones abantu bambaye zifite amabara atandukanye, bikorwa mu buryo bumeze nk’ihiganwa ry’aba Djs ufite abantu benshi bacanye ibara rye aba yanyuze benshi kurusha bagenzi be.

Ibitekerezo