Abayobozi mu nzego za leta, abasiporutifu bakeje Amavubi yasasiye Cape Verde
Abayobozi barimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique n’abandi bashimiye ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinze Cape Verde mu mukino utari woroshye.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nzeri 2026, Amavubi y’u Rwanda yatsindiye Cape Verde iwayo ibitego 2-1 mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Ibi byatumye u Rwanda ruyobora itsinda K n’amanota 6/6 runganya na Mali, Liberia na Cape Verde zikagira ubusa.
Nyuma y’uyu mukino abarimo abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, abazwi muri Siporo, bifashishije imbuga nkoranyambaga bagaragaza amarangamutima yabo.
Barangajwe imbere ya Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire, yagize ati “Mwakoze gukotana, mukagaragaza ko muri bato batari gito. Mukomereze aho, murashoboye kandi murashyigikiwe. Mukomezanye ishyaka, ikinyabupfura no kudateshuka ku ntego.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yagize ati “Turi Amavubi. Dushimiye cyane Amavubi yacu ku byishimo bakomeje guha Abanyarwanda. Murashoboye mukomereze aho.”
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Abdallah, we yagize ati “Mvugira uti u Rwanda”.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagize ati “Mwakoze cyane, Amavubi kuri iyi ntsinzi yo hanze kuri Cap-Vert.”
Umunyabigwi mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, Niyonzima Haruna, yagize ati “Wakoze cyane gihugu cyanjye, ntewe ishema namwe basore.”
AMAVUBI🔥🔥🇷🇼
Mwakoze gukotana mukagaragaza ko muri bato batari gito 💪🏾
Mukomereze aho, murashoboye kandi murashyigikiwe. Mukomezanye ishyaka, ikinyabupfura no kudateshuka ku ntego #AFCON2027 maze u Rwanda Rweme! #TuriAmavubi https://t.co/JsJ1XLrHPF— Nelly Mukazayire (@nmukazayire) September 29, 2026
Turi #Amavubi
Dushimiye cyane #Amavubi yacu ku byishimo bakomeje guha Abanyarwanda.
Murashoboye mukomereze aho. 👏👏 pic.twitter.com/ETBibVBJG0
— Dominique H (@Dominiquehab) September 29, 2026
Congratulations #Amavubi for this away win against Cabo Verde👏🏾!#TuriAmavubi🇷🇼 https://t.co/lnYNmteVg4
— Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) September 29, 2026
Mvugira uti u #Rwanda .
💪❤️ pic.twitter.com/LcNNrszwDD— UTUMATWISHIMA (@jnabdallah) September 29, 2026
)

Ibitekerezo