Siporo

Amavubi yatakaje umwanya wa mbere

Amavubi yatakaje umwanya wa mbere

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatsinzwe na Mali ibitego 3-2 maze itakaza umwanya wa mbere mu itsinda K mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

Wari umukino w’umunsi wa gatatu w’itsinda K mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 aho Mali kuri Stade du 26 Mars yari yakiriye Amavubi.

Mali yarushije u Rwanda bishoboka mu gice cya mbere aho iminota 20 yose yayihariye, Amavubi yarimo ashaka uko atatsindwa igitego.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yaje kubona amahirwe ihita inayabyaza umusaruro ku munota wa 29 ubwo bazamukanaga umupira maze Elie Tatou ahindura umupira mwiza imbere y’izamu, Kwizera Jojea ahita atsindira Amavubi igitego cya mbere.

Mali yaje gushaka uko yishyura iki gitego maze iza kubigeraho ku munota wa 43 ubwo Doumbia yishyuriraga Mali. Ni kuri kufura yatewe maze Fiacre awukuramo, abakinnyi ba Mali bawusubizamo usanga Doumbia aho ahagaze ahita atsinda. Bagiye kuruhuka ari kimwe kuri kimwe.

Mali yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego cya kabiri ndetse mu minota itatu y’iki gice yakubise umutambiko w’izamu inshuro ebyiri.

U Rwanda rwaje kubona koruneri ku munota wa 54, Joy-Lance Mickels yayiteye akinana na Jojea wahise ahindura imbere y’izamu maze Kavita Phanuel atsindira Amavubi icya kabiri n’umutwe.

Gusa ibi byishimo ntibyamaze kabiri kuko Moussa Yeo ku munota wa 63 yatsindiye Mali igitego cya kabiri.

Mamadou Camara yaje gutsindira Mali agashinguracumu ku munota wa 84. Umukino warangiye ari 3-2.

Gutsindwa uyu mukino byatumye u Rwanda rutakaza umwanya wa mbere aho Mali ari iya mbere n’amanota 9, u Rwanda 6, Cape Verde 3, Liberia 0.

Ku wa Kabiri u Rwanda ruzakira Mali ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha.

Amavubi yatsinzwe na Mali
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top