Sinema

AG Promoter yagarutse ku kintu cyamuteye ubwoba Micky agiye kubyara

AG Promoter yagarutse ku kintu cyamuteye ubwoba Micky agiye kubyara

AG Promoter yavuze ko uburibwe umugore we Micky yanyuzemo mbere yo kwibaruka imfura yabo, bwamuteye ubwoba ariko aza gushimishwa n’umusaruro wavuyemo.

Mu ijoro ryo ku wa 15 rishyira ku wa 16 Nzeri 2026, nibwo AG Promoter na Micky bibarutse imfura yabo.

AG Promoter ubwo yari abajijwe uko yiyumva kuba yitwa papa runaka (umwana wabo yitwa Kami Cinta), yavuze ko yatewe ubwoba n’uburibwe umugore we yanyuzemo kugira ngo yibaruke.

Ati "Njyewe byanteye ubwoba kubona umubyeyi arimo gutaka, umuntu nari nsanzwe nzi ko tuganira, mbona ko arimo kuribwa cyane."

Gusa akimara kubona umwana uvuyemo, yahise abona ko umugore we atabize icyuya cy’ubusa.

Ati "Narebye uburibwe arimo kunyuramo muri ako kanya twari turi kumwe, ndeba icyuya yabize ikintu kivuyemo, urumva ni umugisha waje wiyongera ku yindi."

AG Promoter na Micky bakoze ubukwe ku wa 31 Mutarama 2026, nyuma y’igihe bari bamaze bakundana.

Uburibwe Micky yanyuzemo agiye kubyara bwateye ubwoba AG Promoter
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top