Titi Brown wavuze kuri ’Depression’ yatewe n’urukundo, yashimiye Nyambo
Umubyinnyi wanamaze kwinjira mu buhanzi, Titi Brown yavuze ko atigeze akundana na Nyambo Jesca nubwo abantu bakomeje kujya babahuza cyane, avuga ko ari ’contents’ babaga barimo, amushimira ko yamufashije cyane.
Kuva Nyambo yakwambikwa impeta kugeza akoze ubukwe, mu nkuru zose zasohotse ntabwo haburagamo izina Titi Brown kuko benshi bari bazi ko bakundana, bavuga ko ahemukiye uyu musore.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Titi Brown yavuze ko bari inshuti ariko ubu batakiri inshuti.
Ati "Reka tureke kubeshya abantu ntabwo tukiri inshuti. Nta kintu cyabaye ni ibihe."
Titi Brown yavuze ko umunsi Nyambo akora ubukwe yabyishimiye cyane kuko nyuma y’ibyo banyuranyemo bari bakimumutsindagira.
Ati "Nyambo akora ubukwe narishimye cyane. Urumva nyuma y’uko biriya twabagamo byarangiye nakoraga video bagakomeza kumuntsindagira kandi tutagikorana."
Yakomeje avuga ko ni yo baba barakundanye ariko na none abantu baba bagomba kubaha icyemezo cy’umuntu kuko buri muntu agira amahitamo ye.
Ati "Ni yo twaba twarakundanye ariko buri muntu wese agira umuntu w’inzozi ze, akavuga ngo njyewe nshaka kwishakira umujama umeze gutya, nshaka enjeniyeri, nshaka umudiyasipora, njye sinshaka kurangirira muri Afurika, sinkaka kubana n’umubyinnyi kandi tuba tugomba kubaha icyemezo cy’umuntu."
Yashimiye Nyambo kuko nyuma yo gufungurwa yamufashije gutuma adakomeza kwitekerezaho.
Ati "Buriya mfunguwe yafashije ubwonko bwanjye guhuga (busy), urumva ni we wafataga umwanya wanjye wose, yatumye ntitekerezaho."
Yavuze ko ibyari hagati yabo ari ’content’ bakoraga nta rukundo rwari rurimo.
Ati "Impamvu abantu babyegereje umutima ni ziriya ’content’, erega zari nziza. Urukundo ntarwo rwose. Buriya bumvaga bantwaye icyana kandi ntacyo bajyanye, none se ko tutakundanaga."
Titi Brown yavuze ko abantu bagiye babihuza na Nyambo ari uko yigeze gukora ikiganiro avuga ko muri 2023 yakundanye n’umukobwa w’inzobe ariko bakaba baratandukanye, yahishuye ko muri 2025 yarwaye depression y’urukundo (agahinda agakabije kubera urukundo).
Yasabye abantu guha Nyambo amahoro, akubaka bakareka gukomeza kumuzana mu bintu adafite aho ahuriye nabyo.

Ibitekerezo