Amafoto ya Jude Bellingham mu kenda k’imbere yateje impagarara muri Amerika
Amafoto y’umukinnyi w’Umwongereza ukinira Real Madrid, Jude Bellingham yambaye akambaro k’imbere, yateje impagarara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni amafoto yafashwe hagamijwe kwamamaza imyenda mishya y’imbere y’uruganda Calvin Klein yo mu bwoko bwa Icon Cotton Stretch Hip Brief.
Aya mafoto akaba yaramanitswe ku nyubako ndende iri mu Mujyi wa New York aho n’ubundi Calvin Klein isanzwe yamamariza, ni ku mihanda ya Houston na Lafayette.
Aya mafoto ya Jude Bellingham yambaye akenda k’imbere gusa, yabaye nk’ikiyobyabwenge kuko abantu benshi by’umwihariko igitsina gore barabanza bagahagarara bagafata ifoto cyangwa amashusho.
Ahanini biterwa n’imiterere n’uburyo agarara muri uyu mwambaro, bikiyongeraho ko ari umusore usanzwe ufite igikundiro ukurura abagore, ni kimwe mu byatumye ahamanitse aya mafoto hasurwa nk’ahantu h’ubwiza nyaburanga.
Iyi ni inkuru yagarutsweho n’ikinyamakuru bitandukanye birimo The Times, The Guardian n’ibindi.
New York Post yo yanditse ko kubera aya mafoto ya Jude Bellingham yasohotse ku wa Mbere w’iki cyumweru, komande y’iyi myambaro yiyongereyeho 6% by’ibyo uru ruganda rwatangaga mu bacuruzi.

Ibitekerezo