Nyuma y’amagambo yatangaje nyuma y’umukino wabahuje na Rayon Sports, umutoza wa Marine FC, Yves Rwasamanzi ashobora gufatirwa ibihano.
Wari umukino w’umunsi wa karindwi wa BK Pro League wabaye ku Cyumweru tariki ya 1 Ugushyingo 2026 kuri Stade Umuganda maze Rayon Sports itsinda Marine ibitego bibiri kuri kimwe.
Nyuma y’uyu mukino Rwasamanzi yavuze amagambo akomeye ku misifurire aho yagaragaje kutishimira ibyimezo bimwe na bimwe by’abasifuzi aho yavuze ko Issa Djiguiba na Kabange baba barabonye ikarita itukura kubera amakosa abakoze.
Yanakoresheje amagambo akomeye aho yagize ati "Birutwa n’uko umusifuzi wo ku ruhande hano, iyo bashyiraho Haringingo agasifura."
Yanavuze ko "Bajye bakomeza babateteshe buriya nibagera hanze hari igihe kizagera bajye babatetesha."
Aya magambo umutoza wa Marine FC yatangaje, ISIMBI yamenye ko ashobora kuza gufatirwa ibihano n’inzego zibishinzwe.

Ibitekerezo