Imyidagaduro

Amagambo akomeye ya Iryn Namubiru ku wamurokoye impanuka y’ubwato

Amagambo akomeye ya Iryn Namubiru ku wamurokoye impanuka y’ubwato

Umuririmbyi Iryn Namubiru ukomeye muri Uganda yavuze amagambo akomeye mu gushimira umuyeshuri wamurokoye mu mpanuka y’ubwato iherutse kuba mu Kiyaga cya Victoria igahitana abarenga 30 mu ijoro ryo ku wa 25 Ugushyingo 2018.

Ubu bwato, bwavaga ku kirwa cya Mutima bwerekeza ahitwa Motola Beach ahari hagiye kubera ibirori byo kubyina no kwishimishiriza ku nkombe z’ikiyaga byari byateguwe n’abarimo Umunyarwanda Sandra Teta.

Mu bandi bantu bakomeye bamenyekanye ko barokokeye muri ubu bwato, harimo Igikomangoma David Wasajja usanzwe azwiho gukunda “kurya ubuzima”.

Wasajja yagaragaye mu mashusho yafashwe n’umunyamideli Brian Salvator banywa; babyina banagaragaza ko baryohewe n’ubuzima. Uyu Brian we yahise ashiramo umwuka cyo kimwe n’umunyamafaranga Michael Kaddu wigeze kuvugwaho gukundana na Desire Luzinda mu myaka ishize.

Iryn Namubiru warokotse iyi mpanuka yanditse ubutumwa burebure kuri Instagram ashimira umusore witwa Masole Brian wamurohohoye mu mazi, ashimangira ko ari intwari ye ndetse agaruka ku bihe banyuranyemo mu ijoro impanuka yabereyemo n’uburyo nyuma yaho yakomeje kumugaragariza umutima wa kimuntu.

Ubutumwa Iryn Namubiru yanditse ashimira umusore wamurokoye

Uyu ni Masole Brian umunyeshuri muri KIU wakijije ubuzima bwanjye n’abandi benshi. Yasubiye ku kiyaga inshuro eshatu kugeza ubwo nta bandi bantu bazima bari bahasigaye.

Brian n’abandi banyeshuri bagenzi be bari bishyuwe ngo ubwato bwabo bukoreshwe mu kwishimisha ku birwa byegeranye n’aho. Bakimara kubona ubwato bwacu butangiye kurohama, yahise afata inshuti ze bihuta baza kudukiza.

Yumvise nsakuza cyane nsaba ubufasha ubwo nari mbonye ubwato bundi buduca i ruhande, yabonye urumuri rwa telefone yanjye nari nakomeje kuzunguza ahita aza ansanga. Yansabye kumuha telefone, igikapu ahita ankururira mu bwato bwe, hanyuma agerageza gukurura undi mukobwa wari waje afata ukuboko kwanjye ubwo ikote rituma umuntu atarohama ryari hafi kuturekura.

Nabashije kumukurura mugeza hejuru ku bwato ariko ahita yitaba Imana ako kanya kuko igice cyikote rye cyo cyari cyafashwe munsi y’ubwato aremeye cyane. Uwo yari umugore wa Bisase nyiri ubwato. Telefone yanjye nahise nyisigira Brian hanyuma njya gukangura Shylla Nankunda wari kuba yapfiriye mu bwato.

Warakoze Brian, abarobyi, abaturage n’abandi bose twafatanyije gutabara abantu. Birababaje ko umurobyi umwe yapfuye kugira ngo abandi babeho. Aruhukire mu mahoro.

Muri ririya joro Brian yahamagaye abanjye nyuma yo kumenya uwo ndi we ababwira ko ndi muzima nta kibazo mfite. Ahagana saa 03:30 yazanjye iwanjye n’umujyanama wanjye ngo barebe uko merewe. Ejo, ku wa Mbere tariki 26 Ugushyingo 2018, Brian yagarutse mu rugo, anzaniye inkweto na telefone yanjye.

Twafashe iyi foto.
Uri intwari yanjye.
Nanone, mu Mana hari ugukomera.

View this post on Instagram

Here is MASOLE BRIAN a student at KIU who saved my life AND MANY others'. He went back to the lake 3 times until there were no other people alive. Brian and other fellow stud3nts had hired their boat to go have fun on the near by Islands. When they heard and saw our boat capsizing, he quickly took his friends ashore and cane to rescue us. He heard my distress calls for help as i saw other boats passing us by, saw the light of my phone that I kept waving up and came right to me. He asked me for the phone, bag and then pulled me in. Then he tried to pull the lady who came grabbing on my hand and life jacket almost drowning me. I managed to bring her up to the boat but she died right there as part of her life jacket got stuck under the boat and she was to heavy. That was Mrs. BISASE owner of the boat. I left my phone with BRIAN which he used to save others and went straight to resuscitate a one SHYLLA NANKUNDA who must have died on the boat. I Thank you Brian, The fishermen , the locals and all those who with whom we were trying to save others. It's unfortunate that One fisherman died so others could live. May he R.I.P. On that very night Brian communicated with my people found who I was, assured them that I was alive and safe. At 03h30 he was at my house with my manager just to make sure. . Yesterday, Monday 26th 2018, Brian came home, brought back my shoes and phone! . We took this photo. You are my hero. And again, To God be the Glory.!

A post shared by IRYN NAMUBIRU (@irynnamubiru) on

Iryn Namubiru ari mu bantu barohamuwe mu bwato buherutse kugwa mu Kiyaga cya Victoria
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top