Siporo

Amarangamutima ya Joy-Lance Mickels nyuma yo gutsindwa na Mali

Amarangamutima ya Joy-Lance Mickels nyuma yo gutsindwa na Mali

Rutahizamu w’umunyarwanda, Joy-Lance Mickels yavuze ko bagowe no kubyaza umusaruro amahirwe babonye ariko na none bagifite amahirwe yo kujya mu Gikombe cya Afurika.

Ni nyuma y’umukino w’umunsi wa kane w’itsinda K Amavubi yaraye atsindiwe mu Mahoro na Mali 2-0.

Joy-Lance Mickels akaba yavuze ko mu mupira w’amaguru bibaho ariko bakinnye neza igice cya kabiri.

Ati "Ibi bibaho mu mupira w’amaguru, twagerageje gukina neza mu gice cya kabiri ariko n’amahirwe twaremye ntabwo twabashije kuba twayatsinda. Ndakeka twakinnye neza igice cya kabiri, Mali itsinda igitego kimwe umukino uba urarangiye."

Yakomeje avuva ko uburyo binjijwemo ibitego bitari bikwiye ariko na none byabasigiye isomo, hakaba hasigaye imikino ibiri y’ingenzi uwa Liberia iwayo na Cape Verde i Kigali bagomba kuzayitwaramo neza.

Ati "turacyarimo, dufite amahirwe imbere yacu, ni ahacu rero kugenda tugatsinda."

Yavuze ko kandi bakeneye kudakina ibintu byinshi imbere y’izamu kuko amahirwe yo bayabona.

Ati "ndakeka tugomba kutagira ibintu byinshi imbere y’izamu, uyu munsi ntabyo twakoze ariko ndakeka twabikora umwaka utaha."

Yashimiye abafana ko baje kubashyigikira, ko ntacyo babashinja ibyabo bari babikoze nubwo babatengushye.

Kugira ngo u Rwanda rujye mu gikombe cya Afurika cya 2027, rurasabwa gutsinda umukino umwe muri ibiri isigaye ya Liberia na Cape Verde.

Ubu Mali iyoboye itsinda n’amanota 12, U Rwanda rufite 6, Cape Verde na Liberia zifite 3.

Joy-Lance Mickels yavuze ko amahirwe agihari
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top