Siporo

Biteye Isoni - Constantine yanenze Stade Amahoro

Biteye Isoni - Constantine yanenze Stade Amahoro

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Stephen Constantine yavuze ko nubwo batsinzwe na Mali ariko Stade Amahoro nayo ntacyo yabafashije kuko ikibuga cyarangiritse cyane.

Mu ijoro ryakeye, Amavubi yari yakiriye Mali mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Ni umukino wari ingenzi cyane k’u Rwanda kuko gutsinda rwari kuba rwakandagije ikirenge kimwe muri iki gikombe.

Gusa si ko byaje kugenda Mali yarutsindiye muri Stade Amahoro ibitego bibiri ku busa, rukaba rusabwa kwitwara neza mu mikino ibiri ya nyuma.

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Stephen Constantine, akaba yavuze ko ikibuga kimeze nabi ari kimwe mu byabagoye.

Ati "Mvugishije ukuri, ikibuga nticyadufashije kandi na bo nticyabafashije. Ikibuga kimeze nabi cyane. Hari icyo tugomba gukora kuri iki kibazo.”

Constantine yavuze ko biteye isoni kubona u Rwanda rukinira ku kibuga nka kiriya kandi ko n’ikibuga cy’imyitozo cyangiritse.

Ati “Kimeze nabi cyane. Biteye isoni. Iyo aba ari njye ushinzwe kwita ku kibuga, nticyari kuba kimeze gutya. Mujye kureba n’ikibuga cy’imyitozo kiri hanze. Ntimushobora gukinira umupira w’amaguru kuri ibi bibuga. Ntibishoboka.”

Biteganyijwe ko iyi Stade nyuma y’umukino uzahuza Rayon Sports na APR FC mu mpera z’iki cyumweru izafungwa mu gihe hazaba hagiye gutangira imirimo yo kuyisana.

Stephen Constantine yifatiye ku gahanga ikibuga cya Stade Amahoro
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top