Amarangamutima ya Kavita Phanuel watandukanye n’ikipe ye nyuma y’imyaka 6
Myugariro w’Umunyarwanda, Kavita Phanuel yamaze gutandukana Birmingham Legion FC ikina icyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yavuze ko atazibagirwa imyaka itandatu yari ayimazemo.
Ku mugoroba wo ku wa 24 Ugushyingo 2026 nibwo iyi kipe yashimiye Kavita bavuga ko ibigwi bye muri iyi kipe bizahoraho.
Iti "Urugendo muri Birmingham Legion rugeze ku iherezo, arikoibikorwa byawe bizahora byibukwa. Warakoze Phanuel, kuba warabaye umwe mu bagize umuryango wa Legion.”
Kavita Phanuel we yavuze ko imyaka itandatu yari ayimazemo atazibagirwa abafana uburyo bamushyigikiye.
Ati “Imyaka itandatu, ibyo kwibuka ni byiza. Ni urugendo rwarimo abafana b’agatangaza. Mwarakoze ku bwo kunshyigikira muri byose.”
“Mwatumye uru rugendo ruba urw’igitangaza kurushaho. Mu bihe bikomeye n’ibyoroheje, intsinzi, gutsindwa, buri kimwe hagati yacu, ni urugendo ruryoshye twakoranye.”
Ntabwo aho uyu myugariro w’Umunyarwanda unakinira ikipe y’igihugu Amavubi azerekeza nyuma yo gutandukana na Birmingham Legion.

Ibitekerezo