Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23, yanyagiye Sudani ibitego 3-0 mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.
Kuri uyu wa Gatatu nibwo u Rwanda rwatangiye urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 kizabera mu Misiri umwaka utaha.
Amavubi y’u Rwanda yari yakiriye Sudani mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Nzeri 2026, mu mukino waboroheye cyane.
Hakiri kare ku munota wa 10, Niyigena Abdul usanzwe ukinira Etoile del’Est, yafunguye amazamu n’umutwe.
Muri iki gice cya mbere, u Rwanda ruba rwabonye ibitego byinshi ariko ntibabasha kubyaza umusaruro amahirwe babonye nk’umupira wa Shingiro Honore umunyezamu yakuyemo, kufura ya Sindi Paul Jesus yakubise igiti cy’izamu n’andi.
Amavubi yatangiranye imabaraga igice cya kabiri maze Shingiro Honore atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 47, hari mbere y’uko Sindi Paul Jesus atsinda agashinguracumu ku munota wa 78. Umukino warangiye ari 3-0.
Umukino wo kwishyura ukaba uteganyijwe kuzaba ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha tariki ya 6 Ukwakira, ikipe izakomeza izahura na Cameroun mu kindi cyiciro.

Ibitekerezo