Siporo

Stephen Constantine ntiyemeranya na Haringingo Francis wa Rayon Sports

Stephen Constantine ntiyemeranya na Haringingo Francis wa Rayon Sports

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Stephen Constantine yanenze uburyo abakinnyi nka Muhoza Daniel bakinishwamo mu makipe yabo, avuga ko we atari ko azabakoresha yabahamagaye.

Yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 9 Ugushyingo 2026 mbere y’uko mu gitondo cy’uyu munsi Amavubi yahagurutse yerekeza muri Mali gukina nayo.

Yagarutse kuri Muhoza Daniel, avuga ko ari umwe mu bakinnyi barimo gukomanga mu ikipe y’igihugu Amavubi, gusa uburyo akinishwamo muri Rayon Sports, ngo sibwo.

Ati "Reka turebe kuri Muhoza Daniel wa Rayon Sports, akinishwa ibumoso ariko akinisha ukuguru kw’indyo, ntabwo azigera akina ibumoso naba akinira ikipe y’igihugu, azakina ibumoso."

Yakomeje avuga ko atazigera akina muri ubwo buryo bugezweho bw’abasatira banyuze ku mpande kuko impamvu yabwo abona nta bakinnyi afite babishobora.

Ati "Ntabwo tuzigera dukina ubwo buryo bugezweho bwo gusatira unyuze ku mpande, kubera ko impamvu yabwo ni uko byibuze uba ufite abakinnyi bafite ubushobozi bwo gutsinda byibuze ibitego bitanu mu mahirwe icumi babonye. Nta n’umwe mu basore dufite babikora, yaba muri Rayon Sports cyangwa APR FC."

"Kuki twashyira umukinnyi ibumoso kandi akinisha indyo? Azengereza abo bahanganye iyo anyuze mu ruhande rw’ukuguru akinisha."

Yakomeje avuga ko kandi yitegereje Muhoza Daniel muri iyi minsi bamaranye akaba yarabonye ari mwiza cyane anyuze iburyo ndetse yizeye ko ubutaha bazaba bari kumwe mu ikipe y’igihugu nkuru.

Muhoza Daniel muri Rayon Sports akinishwa ku ruhande rw'ibumoso
Stephen Constantine ntabwo yumva ukuntu umukinnyi ukinisha indyo akina ibumoso
Haringingo Francis ni we utoza Muhoza Daniel muri Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top