Muhire Jean Claude washinze ’Love Kids Foundation’ umuryango uzwiho gusubiza mu buzima busanzwe abana bo ku muhanda, yambwitse impeta Uwera Marie Reine umukobwa wamuhaye impyiko.
Nyuma y’amezi 17 yivuriza mu bitaro bya CHUK, muri 2020 nibwo hamenyekanye cyane inkuru ya Muhire Jean Claude wari urwaye impyiko zombi ndetse ageze kuri Stage ya 5 ari nayo nyuma.
Kugira ngo abeho byasabaga ko byibuze abona umuntu umuha impyiko imwe. Yabonye umuntu wamuha impyiko ariko abura ubushobozi bwo kujya kwivuriza mu Buhinde, Kenya, Mexique n’u Bufaransa kugira ngo ahindurirwe impyiko.
Yaje kubona ubufasha maze tariki ya 20 Ukwakira 2020 yerekeza mu Misiri kwivurizayo muri As-Salaam International Hospital, yari kumwe n’uwamwemereye impyiko.
Uwera Marie Reine ni we waje kumuha impyiko akaba ari n’umukunzi we.
Muhire Jean Claude nyuma y’uko umukunzi we arokoye ubuzima bwe, uyu munsi yamwambitse impeta ya Fiançailles amusaba ko yazamubera umugore.
Muhire washize umuryango wa Save Kids Foundation, azwi nk’umwanditsi w’ibitabo ndetse akanakora film.
Ibitekerezo
Nizeyimana vedaste
Ku wa 4-04-2021Sinarinziko abakobwa nkaba bakibaho none yarigaragaje ntakindi narenzaho uretse kumutura umubyeyi bikiramariya kd nyagasani yezu kristu abahe umugisha ahaze nibyifuzo byabo
been isiramu
Ku wa 2-04-2021Andika Igitekerezo Hano bime zebite?shandashima imana twesetugire umutima nku womunya rwanda kz najyeka bs anyigishije gufasha abandi
Bikorimana jean damascene
Ku wa 2-04-2021Ndabashimiye cyane bakomereza ho
Gusa nfashimira cyane uyu mukobwa yagaragarije abantu beshi ko urukundo rucyibaho kbx
Kuko ijyikotwa yakoze yitangira darling we bigaragaza urukundo rukomeye cyane.
Imana ikomeze ibagende imbere bageni beza
Bayihorere donatha
Ku wa 2-04-2021Imana ibashyigikire
Manirarora Emmanuel
Ku wa 2-04-2021Imana izabashyigikire nukuri nkunda kubakurikirana ndabakunda cyane rwose
Flora
Ku wa 2-04-2021Oooh byiza cyane!
Imana ibe kuruhande rwanyu.
Rugira jado
Ku wa 2-04-2021Nyagasani ahe umugisha iyi couple kdi uyu mukobwa musabiye kuzajya mu ijuru Imana ikabimuhembera
Rugira jado
Ku wa 2-04-2021Nyagasani ahe umugisha iyi couple kdi uyu mukobwa musabiye kuzajya mu ijuru Imana ikabimuhembera