Bivugwa ko APR FC yari yamaze gufata umwanzuro ko mu gihe yaba iya mbere mu makipe yo mu Rwanda ntihabwe igikombe itazigera isohokera igihugu muri CAF Champions League, ahubwo yagombaga gukora ibishoboka byose igatwara icy’Amahoro ikajya muri CAF Confederation Cup.
Kugeza ubu habaye ikimeze nko kuvuguruzanya hagati ya Rwanda Premier League na FERWAFA ku ikipe izatwara Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2025-26.
Nta masaha 24 arashira perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice avuze ko iki gikombe kizatwarwa n’ikipe izaba iya mbere muri shampiyona hatitawe kuba ari yo mu Rwanda cyangwa muri Sudani, ikipe yaje hafi mu zo mu Rwanda yo ikazahabwa amafaranga agiherekeza gusa.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12Gicurasi 2026, Rwanda Premier League ikaba yabyutse isohora itangazo nayo ivuga ko hazatangwa ibikombe bibiri.
Kuko amakipe y’abashyitsi yo muri Sudani, Al Hilal SC Al Merrikh bigaragara mu mibare ko ari yo imwe izaba iya mbere izahabwa igikombe noneho n’ikipe yaje imbere mu yo mu Rwanda ihabwe ikindi giherekejwe na miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda ibe ari yo isohokera u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League.
ISIMBI yamenye amakuru ko APR FC nk’ikipe ifite amahirwe yo kuzasoza imbere mu makipe yo mu Rwanda, ikirita mu gutwi yo yari yamaze gufata umwanzuro ko itazigera ikina CAF Champions League ahubwo igomba gukora ibishoboka byose ikegukana icy’Amahoro igakina CAF Confederation Cup.
Impamvu nta yindi yo ibifata nk’aho kuba itari guhabwa igikombe bivuze ko ntacyo yatwaye yaba imeze nk’ihetswe ikindi ni uko Shampiyona yakinwe bizwi ko ikipe yo muri Sudani niba iya mbere hazatangwa ibikombe bibiri kimwe ku ikipe yabaye iya mbere ikindi ku ikipe yaje hafi mu makipe yo mu Rwanda, ikaba itumvaga impamvu byahinduwe. Amakuru avuga ko Rwanda Premier League yahisemo kuguma ku cyemezo cya mbere.
Impamvu amakipe yo muri Sudani akwiye guhabwa igikombe cy’umuhango
Intego nyamukuru kuri aya makipe kwari ugushaka aho akina amarushanwa kuko mu gihugu cyabo cya Sudani harimo ibibazo by’umutekano muke.
Hagombaga gushakwa uburyo akina ariko na none bitishe ireme rya shampiyona agiye gukinamo, byarashobokaga ko aza akajya akina, imikino akinnye igifatwa nk’iya gicuti ariko ntabwo yari kubona ihangana ishaka kuko amakipe nta mbaraga yari kujya ashyiramo ahubwo yari kujya anakinisha ikipe ya kabiri.
Aya makipe yaje gukina shampiyona y’u Rwanda mu bihe bidasanzwe, yanashyiriweho uburyo bworoshye bwo gukiniramo butandukanye n’ubw’amakipe yo mu Rwanda aho yo yari yemerewe kuba yakoresha abakinnyi bose ashaka nta mubare ntarengwa mu gihe ayo mu Rwanda mu mwaka w’imikino atagomba kurenza 33.
Ikindi iby’abanyamahanga ntabwo bibareba, mu gihe shampiyona y’u Rwanda utagomba kurenza abanyamahanga 8 ku mukino bo ntabwo iri tegeko ribareba, ushobora kuvuga ko kuri bo abenegihugu ari abanya-Sudani, nibyo ariko kuba bakinisha abakinnyi 10, 11 cyangwa banarenga ku mukino umwe badakomoka muri Sudani nta kibazo kuri bo.
Ibi rero kuba batarakiniye mu buryo bose butameze kimwe, hari ababifata nko kuvuga ko Al Hilal SC kuba yahabwa igikombe, ikipe yo mu Rwanda yaje hafi ikirengagizwa bitaba ari ukuri.

Ibitekerezo
nzamwitakuze germaine
Ku wa 13-05-2026Muraho neza 🙠Apr fc igombwa gutwara igikombe ntagisibya kbs