Siporo

Mangwende yikije ku kiganiro yagiranye n’umutoza w’ikipe y’igihugu

Mangwende yikije ku kiganiro yagiranye n’umutoza w’ikipe y’igihugu

Myugariro mpuzamahanga w’umunyarwanda ukinira Chennaiyin FC mu cyiciro cya mbere mu Buhinde, Imanishimwe Emmanuel yavuze ko ubwo yari amaze gusinyira iyi kipe umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Stephen Constantine yamuganirije akamugira inama y’uko azitwara.

Muri Kanama 2026 nibwo Mangwende yasinyiye iyi kipe yo mu cyiciro cya mbere mu Buhinde avuye muri AEL Limassol yo muri Cyprus.

Yagiyeyo nyuma y’uko muri Werurwe 2026 ari bwo Umwongereza Stephen Constantine yari yagizwe umutoza w’Amavubi akaba yarabaye mu Buhinde cyane.

Mangwende aganira n’ikinyamakuru cyo mu Buhinde cyitwa Sportstar, Mangwende yavuze ko akimara gusinyira iyi kipe, Constantine yamuganirije ndetse amugira n’inama.

Ati “Ndibuka nyuma yo gusinya yambajije ku ikipe. Yari azi Chennaiyin kuko yakoze muri iki gihugu mbere. Yambwiye ko ari Shampiyona nziza, wenda itari ku rwego nk’urw’iyo muri Chyprus, ariko ko ari nziza.”

“Nk’umutoza w’Ikipe y’Igihugu, yambwiye ko ngomba kuza hano nkakora cyane. Yangiriye inama y’uburyo ngomba gukora maze nkahora ndi ku rwego rwo hejuru.”

Iki kinyamakuru cyanabajije Constantine na we avuga ko Mangwende ari umukinnyi mwiza ufite ibyo azafasha ikipe ye.

Ati “Ni umukinnyi ufite ubunararibonye ushobora gukina nka myugariro wo hagati cyangwa uw’ibumoso. Arakomeye mu kwambura umupira kandi asoma umukino neza. Ni umuntu mwiza kandi uhora ashaka gufasha abo bari kumwe. Ni umukinnyi ukomeye.”

"Ntabwo twaganiriye byinshi kuri shampiyona. Namubwiye ko iri ku rwego rwiza. Arabizi ko nahabaye imyaka 8."

Imanishimwe Emmanuel yakiniye amakipe atandukanye arimo Rayon Sports, APR FC, FAR Rabat yo muri Maroc na AEL Limassol yo muri Cyprus mbere yo kwerekeza mu Buhinde.

Mangwende yakomoje ku kiganiro yagiranye Constantine
Stephen Constantine yavuze ko Mangwende ari umukinnyi mwiza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top