APR FC yanyagiye Musanze FC ibitego bitatu ku busa bya Hakim Kiwanuka, Rubuguza Jean Pierre na Cheick Djibril Ouattara ihita ifata umwanya wa cumi ku rutonde rwa Shampiyona.
Cyari ikirarane cy’umunsi wa mbere wa BK Pro-League 2026-27 kitakiniwe igihe kubera ko APR FC yari mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League.
APR FC yari yakiriye uyu mukino kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Ugushyingo 2026, yawutangiye ishaka igitego.
Iba yafunguye amazamu ku munota wa kabiri ku mupira Mamadou Traore yahinduye ariko Cheick Djibril Ouattara ashyizeho umutwe unyura hejuru y’izamu.
Iyi kipe yakomeje kurusha Musanze FC ariko imipira myinshi irimo iya William Togui Mel, Hakim Kiwanuka na Cheick Djibril Ouattara ikanyura hanze y’izamu.
Yongeye kubona amahirwe akomeye ku munota wa 34 ku ishoti rikomeye ryatewe na Memel Dao ariko umunyezamu awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.
Musnaze FC nayo yanyuzagamo igasatira aho nko ku munota wa 7 Thity Hakizimana yateye ishoti rikomeye ariko Hakizimana Adolphe awukuramo.
Yagiye igerageza uburyo butandukanye nka Mugiraneza Frodouard yateye imipira ibiri inyura hejuru y’izamu kimwe na Edouard Ndayishimiye.
Ku munota wa 35, Edouard Ndayishimiye yagerageje ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu awukuramo. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.
APR FC yatangiranye imbaraga igice cya kabiri ishaka igitego ndetse iza kukibona ku munota wa 53 cyatsinzwe na Hakim Kiwanuka ku mupira wari uhinduwe na Ishimwe Christian.
Nyuma y’iyi minota, APR FC nabwo yakomeje kotsa igitutu Musanze FC ari nako irema uburyo butandukanye aho ku munota wa 71 Seidu Yussif Dauda yateye ishoti rikomeye maze umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu awukuramo.
Ku munota wa 74 na 75 Ishimwe Abdul yagerageje imipira y’umutwe ariko nabwo umunyezamu ayikuramo.
APR FC yari yakambitse imbere y’izamu rya Musanze FC, ku munota wa 76, Ishimwe Christian yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu arikuramo.
Ibi byahise bituma Musanze FC yari yakoze impinduka ku munota wa 63 Nonso Nzediegwe asimbura Thity Hakizimana, yahise ikora izindi eshatu ku munota wa 77, Destin Malanda, Omar Bizimungu na Frodouard Mugiraneza baha umwanya Cedekla Kwihangana Christivie Bioko na Allan Katerega.
APR FC yari yakoze impinduka za mbere ku munota wa 66, Uwiyaremye Fidali asimbura Memel Dao, ku munota wa 84 Rubuguza Jean Pierre yasimbuye William Togui Mel. Kuri uyu munota Musanze FC yahise izana Edouard Ndayishimiye.
Izi mpinduka zafashije APR FC kuko nyuma y’ishoti rya Cheick Djibril Ouattara ku munota wa 82, na Seidu Yussif Dauda ku munota wa 83, Rubuguza Jean Pierre ku munota wa 86 yatsindiye APR FC igitego cya kabiri.
Ku munota wa 89, Iraguha Hadji yasimbuye Hakim Kiwanuka maze ku mu munota wa gatatu w’inyongera mu minota itanu yari yongeweho, Cheick Djibril Ouattara atsindira APR FC igitego cya gatatu.
Mu gice cya kabiri Musanze FC nta buryo bukomeye yabonye n’amashoti yagereje yanyuze hanze y’izamu nka Allan Katerega ku munota wa 81 na Malanda Destin ku munota wa 50. Umukino warangiye ari bitatu ku busa.
Gutsinda uyu mukino APR FC imaze gukina imikino itanu mu icyenda imaze gukinwa, yafashe umwanya wa 10 n’amanota 11, Musanze FC ni iya 11 n’amanota icyenda ku rutonde rwa BK Pro-League ruyobowe na Al Hilal SC n’amanota 16.

Ibitekerezo