Siporo

APR FC yatsinze Al Merrikh SC abafana baramwenyura (AMAFOTO)

APR FC yatsinze Al Merrikh SC abafana baramwenyura (AMAFOTO)

Mu mukino wa gicuti wahuje APR FC na Al Merrikh SC, warangiye iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu itsinze ibitego bitatu ku busa.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, umutoza wa APR FC yari yahisemo kubanzamo ikipe ye benshi bahurizaho ko ari iya mbere uretse Seidu Dauda wari ku ntebe y’abasimbura.

Igice cya mbere APR FC yakinaga ishaka igitego hakiri kare ariko ba rutahizamu nka Ouattara, Togui Mel na Dao ntibabasha kubyaza umusaruro amahirwe babonye.

Hari nk’umupira wa Togui wakubise igiti cy’izamu ku munota wa 36. Kagege atera ishoti rikomeye ariko umunyezamu awukuramo.

Al Merrikh SC nta kazi gakomeye yigeze iha APR FC mu gice cya mbere uretse amahirwe amwe yo ku munota 29 ubwo binjiranaga ubwugarizi bwa APR FC ariko umunyezamu Siluane akawukuramo.

APR FC yagarutse mu gice cya kabiri ishaka igitego hakiri kare. Yakundaga gukina imipira miremire kandi igasatira inyuze mu mpande, aha ni ho Mamadou Traore yateye umupira muremure ashaka Togui Mel waje kuwufata awusubiza inyuma arawumuha, yahise awuhindura imbere y’izamu maze Amani Michel atsinda n’umutwe.

APR FC yashakaga ikindi gitego, ku munota 78, Memel Dao yafashe icyemezo atanga umupira wanyuze nko mu bakinnye bane ba Al Merrikh SC maze Kagege wari wakurikiye yahise awufata yinjira mu rubuga rw’amahina maze atsinda igitego cya kabiri.

Uwiyaremye Fidali yatsindiye APR FC igitego cya gatatu ku mupira mwiza yacomekewe na Cheikh Djibril Ouattara.

Muri uyu mukino APR FC yagiye ikora impinduka aho abakinnyi Memel Dao, Madou Zon, Byiringiro Gilbert, Amani Michel na William Togui bavuyemo hajyamo Hakim Kiwanuka, Ishimwe Abdul, Omborenga Fitina na Uwiyaremye Fidali bajya mu myanya yabo.

Amani Michel yishimira igitego yatsinze
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ineza Angel
    Ku wa 17-08-2026

    Mwiriwe neza bavandimwe ni Angel Iyi ecupe ya APR FC ku mutima cyane iyi ecupe mu minsi mike irimbere iraza kuba irimo kubikora cyane. Murakoze cyane mukomeze kugira umugoroba mwiza.

IZASOMWE CYANE

To Top